Umurenge wa Kanjongo wiyemeje gushaka miliyoni zisaga 9 zo gufasha abacitse ku icumu

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abaturage b’umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke biyemeje gukusanya amafaranga miliyoni zirenga gato icyenda mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Ayo mafaranga azagurwamo inka zigera kuri 15, ihene 17, amasuka 40, ashyire Sima mu nzu ebyiri z’abacitse ku icumu, yubake ubwiherere bumwe ndetse anafashe abacitse ku icumu mu mishinga iciriritse igamije imibereho myiza yabo; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Kanjongo, Ndindayino Jean Claude.

Abayobozi mu karere ka Nyamasheke bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo cy'abazize Jenoside mu murenge wa Kanjongo
Abayobozi mu karere ka Nyamasheke bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo cy’abazize Jenoside mu murenge wa Kanjongo

Icyumweru cyo kwibuka cyatangiye bafite amafaranga asaga gato miliyoni imwe n’igice, abaturage bakaba bazakomeza gutanga imisanzu bitewe n’ibyiciro barimo uko bishoboye mu biganiro bizajya bitangwa buri munsi muri iki cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe mu baturage b'umurenge wa Kanjongo atanga inkunga ye
Umwe mu baturage b’umurenge wa Kanjongo atanga inkunga ye

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nsuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamasheke, hakusanyije inkunga ingana n’ibihumbi 104, akaba yiyongereye kuyo bari basanganywe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka