Umunyarwanda ukigisha abana ubugome afite ikibazo - Kamanzi
Imyaka Abanyarwanda bamaze bigishwa urwango ngo ni myinshi ku buryo uwaba acyigisha abana ubugome iki gihe yaba afite ikibazo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Kamanzi Jacqueline, yabitangajwe mu kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye i Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mata 2016.

Yagize ati “Abanyarwanda bigishijwe urwango imyaka myinshi, bakwiye no kugira ikimwaro mu by’ukuri. Umunyarwanda wigisha umwana ubugome areba ibyatubayeho (muri Jenoside) uwo aba afite ikibazo. Dukwiye gushyira imbaraga mu burezi dutoza abana ibyiza tubangisha ikibi.”
Abana bavutse nyuma ya Jenoside bavuga ko bakuze bumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe bavuga ko bagiye bagerwaho n’ingaruka z’iyo Jenoside cyangwa zikagera kuri bagenzi ba bo n’ubwo yabaye bataravuka, ku buryo icyo bashyize imbere ari ukurwanya bivuye inyuma Jenoside n’ingaruka ya yo.
Nikuze Germaine ati “Twakuze twumva ibya Jenoside tubona n’ingaruka byagize. Tugerageza kubaka igihugu cy’ejo hazaza turandura Jenoside kugira ngo twubake igihugu kitarangwamo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Abarokokeye i Sovu bavuga ko n’ubwo leta yagiye igerageza kubahoza no kubomora ibikomere batewe na Jenoside bagifite intimba ku mitima, bitewe n’uko hari imibiri ya bamwe mu Batutsi biciwe i Sovu kugeza n’ubu itaramenyerwa irengero ngo ishyingurwe mu cyubahiro nk’uko Mukasinawe Veronika abivuga.
Kampirwa Helene wo mu kagari ka Sovu we ati “Basaza banjye biciwe kuri uyu musozi ariko banze kunyereka aho babashyize, umugabo wanjye nayobewe irengero sinigeze mushyingura ngo nshire agahinda, n’indi miryango y’abavandimwe bacu barabahisha ntabwo baberekana, ubu narahebye nararekeye.”

I Sovu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside ariko bose imibiri ya bo ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Kugeza mu rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri 620, irimo iy’abagore 350, abana 83 n’abagabo 187.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|