“Umuntu wize atanga ubuzima ntabwo abwambura” - Depite Kalima
Mu kiganiro yatanze ubwo ishuri INILAK ishami rya Nyanza ryibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Hon. Depite Kalima Evode yanenze abantu bari barize muri icyo gihe ariko ntibibabuze kuyigiramo uruhare.
Muri icyo kiganiro cyibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kwibuka Jenoside, Depite Kalima, yagaragaje ko abantu bize bayishoyemo bakambura bagenzi babo ubuzima kandi aribo bari bakwiye kuburengera nk’intiti.

Yabwiye abanyeshuli biga muri INILAK ishami rya Nyanza kimwe n’abandi bayobozi bari bateraniye muri uwo muhango ko ubusanzwe umuntu wize afatwa mu isi yose nk’umuntu utanga ubuzima ariko ngo mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibintu byahinduye isura maze nabo bayijandikamo uwize n’injiji bose bahuriza ku mugambi mubi.
Abisobanura yagize ati: “Umuntu wize atanga ubuzima ntabwo rero ari uwo kubwambura abandi nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Depite Kalima yakomeje asobanura ko ubusanzwe umuntu wize agomba kugira aho atandukanira n’undi muntu utarize. Ngo ikibi iyo kigiye kuba agikoma mu nkokora akakibuza kubaho kuko we aba asobanukiwe kandi akareba kure.
Iyo ntumwa ya rubanda yasobanuye ko umuntu wize ari indatwa akaba n’indashyikirwa ngo niyo mpamvu yubaka akirinda gusenya. Yifashishije urugero rw’ibihugu byateye imbere mu myigire yavuze ko usanga abantu baho bize ari ingirakamaro. Ati: “Iyo abanyapolitiki byabananiye barabitabaza”.
Yasabye abanyeshuli ba INILAK Nyanza guhindura ayo mateka mabi bagenzi babo bize bagize ubwo bishoraga mu mugambi mubi wa Jenoside bakambura abandi ubuzima babaziza ubwoko batihaye.

Dr Ngamije Jean, umuyobozi w’ishuri rya INILAK yavuze ko mu mashami atandukanye y’iryo shuri cyane cyane mu ishami rya Nyanza hagiye gushyirwaho ikimenyetso cyerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Avuga ko icyo kimenyetso kizafasha abanyeshuli ba INILAK gutuma bahora bibuka kandi bakabikuramo isomo rikomeye ribafasha guharanira ko itazasubira kubaho ukundi.
Gashema Janvier umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuri rya INILAK Nyanza yagaragaje ko urubyiruko rugomba gukosora amateka mabi urwa mbere ya Jenoside rwerekanye ubwo rwishoraga mu bikorwa byo kugambirira gutsemba abatutsi.
Yagize ati: “Ubu twe dushishikajwe no kuharanira kwigira ndetse no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Avuga ko mu byo uwo muryango wagezeho harimo gufasha abanyamuryango bawo kongera kwigarurira icyizere cyo kubaho nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari yarashenye umuryango nyarwanda ariko ukongera kwiyubaka mu buryo budasanzwe.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabereye muri INILAK Nyanza waranzwe n’indirimbo zihumuriza abayirokotse, ubuhamya bw’inzira igoranye abacitse ku icumu rya Jenoside banyuzemo ariko ubu bakaba bakomeje guharanira kwigira ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nukuri turabiharanira