Umugambi uracyari uwo kubaka u Rwanda - Perezida Kagame
Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda, ariko yibanze ku rubyiruko, ko nyuma y’imyaka 22 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi intego ari imwe yo kubaka u Rwanda.
Yabitangaje mu mugoroba wo kwibuka wakurikiye urugendo rwo kwibuka “Walk to Remember”, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Mata 2016.

Yagize ati “Imyaka 22 tuyimaze turi mu rugendo, turi hamwe nk’abasigaye, kandi dufite umugambi umwe wo kubaka u Rwanda rutubereye.”
Yavuze ko nk’Abanyarwanda bagomba gukomeza kubaka igihugu, bakora ibirinda ubuzima bw’Abanyarwanda kandi bakarinda n’ibyo bubaka.
Yanibukije ko nubwo hari abifuza guhungabanya ibyagezweho baba abakoresha ingengabitekerezo n’abakoresha ugusebanya bitazabashobokera. Yasabye ko Abanyarwanda bagomba no guharanira ko n’ahandi hose ku isi hatazaba nk’ibabaye mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|