Ubwinshi bw’Abatutsi bari batuye i Rwamatamu bwatumye hakorerwa ubwicanyi bw’indengakamere

Kuba mu cyahoze ari Komini Rwamatamu yo muri Perefegitura ya Kibuye hari hatuye Abatutsi benshi byatumye hakorwa ubwicanyi bukaze cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Ubu buhamya bwagaragajwe n’abaturage barokokeye Jenoside mu cyahoze ari Komini Rwamatamu, kuri uyu wa 23/06/2013 bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.

Mberabahizi Raymond Chretien warokokeye i Rwamatamu avuga ko mu 1991 mu baturage bari batuye iyo komini, 35% bari Abatutsi ariko Leta yari iriho yaravugaga ko badasaga 14% mu rwego rwo kujijisha.

Mberamihigo Raymond Chretien avuga ko ubwinshi bw'Abatutsi bari batuye muri Komini Rwamatamu bwatumye hategurwa ubwicanyi bukomeye kandi burimo amayeri menshi.
Mberamihigo Raymond Chretien avuga ko ubwinshi bw’Abatutsi bari batuye muri Komini Rwamatamu bwatumye hategurwa ubwicanyi bukomeye kandi burimo amayeri menshi.

Ibi kandi ngo byatumye mu mwaka w’1992 mu cyahoze ari Komini Rwamatamu hakorerwa igerageza rya Jenoside, aho abantu bishe inka z’Abatutsi b’i Rwamatamu ndetse bakabatwikira n’ikawa ihera ku bwinshi.

Nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatangiwe muri uyu muhango, ngo muri iryo gerageza ryo mu 1992, i Rwamatamu hoherejwe Umujandarume wari ufite ipeti rya Lieutenant wagombaga guhagarika ibyakorwaga ariko ngo agaragaza ko ababajwe n’uko abakoze iryo gerageza “batishe Abatutsi uko babishakaga ahubwo bagatwika amakawa no kwica inka zabo kandi ibyo ntacyo bibatwara.”

Uwo Mujandarume ngo yahise atwara abakoze ibyo barafungwa ariko nyuma y’igihe gito barafungurwa. Ubuhamya bugaragaza ko “uko byagaragaye icyo gihe”, ngo abo bantu ntabwo bari bafunzwe nk’igihano ahubwo byari nko kubaha ubumenyi n’ubuhanga butandukanye bugamije ubugome bwo gutegura Jenoside.

Abaturage bo mu murenge wa Gihombo bari baje kwibuka.
Abaturage bo mu murenge wa Gihombo bari baje kwibuka.

Muri 1994, abakoze igerageza ni bo bari bayoboye ibitero byishe Abatutsi b’i Rwamatamu ku buryo bw’indengakamere, ari na byo byatumye muri iyo Komini hicwa Abatutsi benshi kandi mu buryo bwagaragazaga ko umugambi wateguwe neza.

Ikibazo cy’umubare mwinshi w’Abatutsi kandi ngo cyari cyaragaragaye no muri Komini Gishyita yo muri Kibuye aho ngo iryo barura ryagaragaje ko Abatutsi basaga 60% by’abatuye iyo Kimini.

Aho na ho hakorewe igerageza rya Jenoside muri 1992 ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi baho bishwe urw’agashinyaguro kandi harokoka mbarwa bitewe n’uburyo ubwicanyi bwari bwateguwe.

Abatanze ubuhamya bagaragaje hari imibiri myinshi itaraboneka bitewe n’uko abicanyi bakoreshaga ubugome n’amayeri bihambaye nk’aho ngo babajugunya mu migezi imwe n’imwe bakabagerekaho amabuye ndetse n’abandi bajugunywe ahantu hatandukanye ariko kugeza n’ubu ababikoze bakaba batagira ubutwari bwo kuherekana.

Abanyacyubahiro batandukanye bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Rwamatamu.
Abanyacyubahiro batandukanye bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Rwamatamu.

Mberamihigo avuga ko nubwo habayeho amateka nk’aya, abaturage bo mu cyahoze ari Rwamatamu bakwiriye gufata iya mbere bubaka ubumwe kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Asaba abacitse ku icumu kugira ubutwari bwo gukomera no gutera imbere kandi agasaba Abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiriye gufatanyiriza hamwe kugira ngo bubake igihugu kirangwamo amahoro n’iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yihanganishije ababuriye ababo i Rwamatamu kandi ashimira abacitse ku icumu uburyo bataheranywe n’agahinda ahubwo bakaba bakataje mu ntambwe yo kwigira no kwihesha agaciro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias wari wifatanyije n’abaturage bo mu cyahoze ari Komini Rwamatamu yavuze ko kwibuka bigomba kubaho kuko ari umwanya wo gutekereza amateka ambi yaranze u Rwanda ariko bikaba n’umwanya wo kubona icyizere u Rwanda rufite aho buri wese abaho mu mahoro n’umudendezo.

Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri isaga ibihumbi 44 ishyinguye mu Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Rwamatamu.
Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri isaga ibihumbi 44 ishyinguye mu Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Rwamatamu.

Dr Harebamungu yijeje abacitse ku icumu ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo byaba bigihari bikemuke.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Rwamatamu waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri igera kuri 50 mu Rwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Rwamatamu rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 44092.

Icyahoze ari Komini Rwamatamu yo muri Perefegitura ya Kibuye ubu gihuje imirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke ari yo Gihombo, Mahembe na Kilimbi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira reymond ndetse numuryango weeee

BEMERIKI Jean Manaseh yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka