Ubuyobozi n’abakozi ba COGEBANQUE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi n’abakozi ba COGEBANQUE, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Mata 2016, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y’inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Senateri Tito Rutaremara wifatanyije na bo, akanabaha ikiganiro, yabasabye gufata iya mbere, bagakoresha imbaraga bafite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abakiyihembera.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kubana neza mu mahoro, birinda amacakubiri kandi bagafatanyiriza hamwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko abagifite iyi ngengabitekerezo baticaye ubusa, bityo ko n’abayirwanya badakwiriye gutuza gusa ahubwo ko bakwiriye kuyirwanya n’imbaraga.
Aha, yatanze urugero ko niba abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakoze filime imwe, abayirwanya badakwiriye kurebera, ahubwo ko bo bakora nk’eshatu.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abakozi ndetse n’abayobozi bakuru ba COGEBANQUE barimo Umuyobozi Mukuru wayo, Rachid Muremangingo ndetse n’abagize inama y’ubutegetsi y’iyi banki.



Ohereza igitekerezo
|