Ubutwari bwe bwatumye barokoka nubwo we yishwe

Bamwe mu barokokeye i Mwulire ya Rwamagana bavugaga ko barokotse kubera ubutwari bw’uwitwaga Karenzi Guido.

Karenzi Guido ni umwe mu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarishwe bamurashe tariki 18 Mata 1994.

Ifoto ya Karenzi Guido yashyizwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Ifoto ya Karenzi Guido yashyizwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.

Yari yahungiye i Mwulire ahahurira n’abandi batutsi benshi bari bahahungiye baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rwamagana.

Bageze i Mwulire ngo Karenzi yabashyize hamwe abaremamo amakipe yagombaga guhangana n’ibitero by’Interahamwe byabateraga biturutse impande n’impande.

Ruterana avuga ko Karenzi Guido amaze kuraswa bahise bacika intege kuko bari babuze umuntu w'ingenzi.
Ruterana avuga ko Karenzi Guido amaze kuraswa bahise bacika intege kuko bari babuze umuntu w’ingenzi.

Rutareka Jean Marie Vianney, wari kumwe na Karenzi, agira ati “Twahuriye hano i Mwulire aturemamo amakipe ahangana n’ibitero. Harimo ikipe irinze interahamwe ziturutse i Gishari, irinze iziturutse i Munyaga, mbese hari ikipe ireba ahashobora guturka ibitero hose.

Na we yabaga areba ko amakipe yose ari gukora, akarwana ubona afite ishyaka, yari umugabo cyane.”

Ubutwari bwa Karenzi no gushyira hamwe kw’abatutsi bari bahungiye i Mwulire ngo byatumye bamara iminsi Interahamwe zitarabatinyuka.

Baje kugira ibyago Karenzi apfa bamurashe tariki 18 Mata 1994, bacika intege Interahamwe zitangira kubica nk’uko Rutareka akomeza abivuga.

Ati “Yapfuye arashwe, amaze kugwa twifuza ko twanashira twese. Icyo gihe hapfuye abantu benshi cyane. Ntawe uba yaratunesheje iyo tugira nibura umuntu umwe udushyigikiye muri Leta kuko twirukanye uwari ‘Burigadiye’ wa Bicumbi tumwambura imbunda, twirukana abajandarume bariruka imodoka bari bajemo barayita.”

I Mwulire ngo haguye Abatutsi basaga ibihumbi 10. Abaharokokeye ngo bagenda biyubaka kandi bagaharanira gukemura ibibazo byatewe n’ingaruka za Jenoside nk’uko Mukaruzamba Aleta abivuga.

Ati “Tugenda twiyubaka kuko abenshi ubu turakora. Tumaze gusanira inzu abantu batanu kandi n’abana bagiye bacikiriza amashuri tugenda tubafasha kugira ngo bige imyuga.”

I Mwulire iyo bibuka ibihumbi 10 bihashyinguye banazirikana ubutwari bwa Karenzi bwatumye bamwe barokoka.
I Mwulire iyo bibuka ibihumbi 10 bihashyinguye banazirikana ubutwari bwa Karenzi bwatumye bamwe barokoka.

Uretse gufashanya mu buryo bunyuranye abarokokeye i Mwulire ngo bihaye intego yo kujya bakusanya amafaranga yo gusana no kwita ku nzibutso zibitse imibiri y’abazize Jenoside.

Ibyo ngo biri mu rwego rwo gukomeza komorana ibikomere no gusigasira amateka ya Jenoside kugira ngo atazibagirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka