“Ubuhamya bwa Jenoside mu Rwanda si ubw’abacitse ku icumu gusa”-Depite Kamanda

Depite Kamanda Charles arasaba ko byaba byiza n’abatari bihishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagatanze ubuhamya bigafasha gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza batanu bo mu bigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku bitaro bya Kirehe tariki 04/05/2012.

Iki gikorwa cyo kwibuka abakozi bakorera mu kigo runaka mu karere ka Kirehe ni ubwa mbere kibaye; nk’uko byatangajwe na Nsengiyumva uhagarariye IBUKA mu karere ka Kirehe.

Muri uwo muhango, uhagarariye IBUKA mu karere ka Kirehe yavuze ko byakabaye byiza bigiye bikorwa no mu bindi bigo niyo byaba amakoperative yari ahari mu mwaka w’1994 n’ubu akaba agikora.

Nsengiyumva uhagarariye IBUKA mu karere ka Kirehe avuga ko ashimira ingabo zahagaritse Jenoside kandi ko abacitse ku icumu mu karere ka Kirehe kuri ubu bahagaraye neza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Saleh Niyonzima yasobanuye ko iki ari igikorwa cyo kwibuka abakozi bazize Jenoside bakoraga umurimo umwe nuwo bakora kandi ko byakabaye byiza abo mu miryango yabo bagiye babagezaho amateka y’ababo baguye ku bigo nderabuzima n’ibitaro kugira ngo ubutaha bazabibuke bazi n’amateka yabo.

Jacqueline Murekatete, umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iyi ari intambwe ibitaro bya Kirehe bitangiye akaba asaba abatuye akarere ka Kirehe kuba maso bakigira ku mateka bakamagana amahano yaguye mu gihugu cy’u Rwanda.

Yasabye abafite ababo baguye ku bigo nderabuzima n’ibitaro gukomeza kwihangana. Yasabye ubuyobozi bw’ibitaro kureba uko bakwandika amazina yabo bityo bakajya bahora babibuka.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka