U Rwanda rwahisemo kwima amatwi abanyamahanga bapfobya Jenoside

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko u Rwanda nta mwanya rufitiye abanyamahanga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016, mu nama yagirange n’itangazamakuru, igamije kubamenyesha uko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi iteye.

Minisitiri Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene.
Minisitiri Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascene.

Yagize ati “Isi yose ndetse n’abashaka kumenya ukuri, bazi ukuri ku byabaye mu Rwanda. Gufata umwanya tukagira ibyo tuvuga kuri ayo magambo apfobya bavugira iyo hanze, ni uguha agaciro ibitagafite, kandi twaba turimo tunata umwanya dukererwa mu bitadufitiye akamaro.”

Minisitiri Uwacu yakomeje atangaza ko Leta ifite inshingano zo kurinda no kurengera Abanyarwanda, uzashaka guhungabanya umutekano w’abaturage no kubuza umudendezo igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, naramuka arenze imipaka akinjira mu gihugu, imbaraga zihari kandi zihagije zo kubimubaza, ariko ko ibibera hanze batabyitaho nta n’umwanya leta ifite wo kubiha agaciro.

Yari inama n'abanyamakuru.
Yari inama n’abanyamakuru.

Yanongeyeho ko mu Rwanda abapfobya Jenoside bagenda bagabanuka uko imyaka igenda ihita, anavuga ko n’abo ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragaraho batihanganirwa kuko hasohotse itegeko ribahana, ku buryo ingengabitekerezo byanze bikunze izagabanuka ku buryo bushimishije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, aho mu mwaka wa 2015, abo yagaragaweho ari abantu 192, ubu hakaba hari gushyirwamo ingufu.

Avuga ko ari nayo mpamvu insanganyamatsiko ya “ Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turushaho guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside” yagarutsweho, kugirango hongerwe imbaraga n’ubukangurambaga bwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenodide mu muryango nyarwanda.

Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira ku itariki 07 Mata 2016, abayobozi bakuru b’igihugu bacana urumuri rw’icyizere, bakanashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka buri nyuma ya saa sita hateganyijwe ibiganiro bijyanye no kwibuka, ubundi icyumweru cyo kwibuka kikazasozwa ku itariki 13 Mata 2016, hibukwa abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka