Tanzaniya yunamiye abazize Jenoside mu Rwanda
Igihugu cya Tanzaniya cyamanuye amabendera kugera hagati kandi cyifatanya n’Abanyarwanda batuyeyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gikorwa cyabereye ahitwa Mlimani City Centre muri kaminuza ya Dar-Es-Salaam, ku gicamunsi cyo ku wa 08 Mata 2015.
Iki gikorwa cyatumye amashuri amwe mu Mujyi wa Dar-Es-Salaam akinga imiryango ngo abanyeshuri bajye gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe, uko yagenze n’aho u Rwanda rugeze ruhangana n’ingaruka zayo.

Cyari cyitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro barimo abahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya, abakorera Umuryango w’Abibumbye (UN), abakozi n’abacamanza mu rukiko TPIR rucira imanza bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda, n’abayobozi bakuru muri Leta ya Tanzaniya bari bakuriwe na Minisitiri Harrison Mwakyembe, ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’Uburasirazuba muri Guverinoma ya Tanzaniya.
Uretse abo kandi, hari hari n’abambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera muri icyo gihugu.
Reba icyo gikorwa mu mafoto




Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibibintu nibyo kwishimirwa cyane cyane nkigihugu duturanye giha agaciro inzirakarengane ziciwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rda nahandi bizahagera Thz Tzd
nukuri Tanzania yagize neza kuko urubyiruko rwomuri zakaminuza nibobayobozi bejo hazaza bakwiye kumenya genocide yakorewe abatutsi kugirango bazabashe kuyikumira itazongera ukundi.
never agen
bakoze neza gufatanya natwe kwibuka kandi ibi byerekana ko isi yahagurukiye abashaka guhakana ku buryo jenoside itakongera kuba ahandi ku isi