Sudani y’Epfo-Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda #Kwibuka31
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), hamwe n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, akanya ko guceceka no gucana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cyo kubaho n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Muri Sudani y’Epfo, kwibuka byabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri RWANBATT-3, giherereye i Durupi muri Leta ya Central Equatorial mu nkengero z’umujyi wa Juba.
Ni mu gihe muri Repubulika ya Santrafurika, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu matsinda atandukanye (Rwanda Battle Group VII, Level 2 Hospital, RWANBATT-2) mu butumwa bwa MINUSCA, hamwe n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu, abakozi ba UN, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta na bo bahuriye mu gikorwa cyo #Kwibuka31.




Ohereza igitekerezo
|