Rwinkwavu: Babuze uburyo bavana imibiri y’abazize Jenoside mu byobo byacukurwagamo gasegereti

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace Camarade, avuga ko hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe mu myobo yacukurwagamo gasegereti mbere ya Jenoside, ubu bikaba byarananiranye kuyikuramo.

Iyo myobo yacukuwe mu myaka iri hagati ya 1968 na 1970ngo igiye ifite metero nka 20 z’ubujyakuzimu, ariko hasi iratambika ku buryo bigoye kumenya ibyerekezo bya yo.

Indi mbogamizi ihari ngo n’uko iyo umuntu ageze muri metero 20 z’ubujyakuzimu bw’iyo myobo ahura n’isoko y’ikiyaga kiri hafi ya yo. Ibi ngo ni byo bituma nta buryo buhari bwo gukuramo iyo mibiri kuko umuntu wagerageza kujya kuyivanayo na we ashobora kuhasiga ubuzima; nk’uko Camarade akomeza abivuga.

Ikibazo cy’iyo myobo ngo cyatangiye kuvugwa nyuma gato ya Jenoside ariko cyaburiwe igisubizo. Inzego zitandukanye zirengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside zasuye iyo myobo, ariko ngo nta buryo bwabonetse bwakoreshwa mu kuvanamo iyo mibiri.

Iki cyobo cyahoze ari ikirombe cyajugunywemo imibiri y'abazize Jenoside.
Iki cyobo cyahoze ari ikirombe cyajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo n’umukozi ushinzwe inzibutso muri iyo komisiyo, na bo basuye iyo myobo bari kumwe n’abarokokeye muri ako gace hamwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Kayonza n’umurenge wa Rwinkwavu.

Nyuma yo kubona ko bidashoboka kuvanamo iyo mibiri, bafashe icyemezo ko ahantu iyo myobo iri hazazitirwa hagakorerwa isuku, hakazubakwa urwibutso abantu bajya bajya kwibukiraho abajugunywe muri iyo myobo kuko kubakuramo bitashoboka.

Hari ikigo cy’abazungu bacukura amabuye y’agaciro bari bashatse gucukura ahari iyo myobo ngo barebe ko nta mabuye y’agaciro yasigayemo barangirwa kuhacukura; nk’uko Camarade abivuga.

Yongeraho ko hafashwe umwanzuro ko igihe abo bazungu bagaragaza ko bafite ikoranabuhanga bakwifashisha bacukura aho hantu iyo mibiri ikavanwamo bazemererwa kuhacukura kuko byaba ari amahirwe iyo mibiri ivanywemo igashyingurwa mu cyubahiro.

Munyabuhoro Ignace Camarade uyobora IBUKA mu karere ka Kayonza.
Munyabuhoro Ignace Camarade uyobora IBUKA mu karere ka Kayonza.

Uretse muri iyo myobo y’i Rwinkwavu, hari n’indi mibiri yajugunywe mu rugomero rwa Nkamba aho uturere twa Kayonza na Rwamagana duhanira imbibe. Iyo mibiri na yo ngo nta buryo buhari bwo kuyivanamo kuko byasaba kwimura ayo mazi y’urugomero kandi bigaragara ko yateza ibindi bibazo.

Aho na ho ngo hafatiwe umwanzuro wo kuzahatunganya, hagafatwa nk’urwibutso, bityo abantu bakajya bajya kuhibukira amarorerwa yagwiriye u Rwanda mu 1994.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka