Rwamagana: Mu Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza bishimira ko nta wahaguye muri Jenoside

Abanyeshuri, abayobozi n’abakozi b’Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana, tariki 25/04/2014 bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, batsindagira ko nyuma y’imyaka 20 iyi jenoside ihagaritswe, bakomeje kwibuka biyubaka.

Muri iri shuri ryigishirijwemo ibijyanye n’ubuforomo guhera mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, hishimirwa ko abantu bose bahahungiye muri jenoside babashije kurokoka nta wuhiciwe, kugeza ubwo batabarwaga n’Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ubwo zafataga akarere ka Rwamagana zikahabohora tariki ya 20/04/1994.

Urugendo rwo kwibuka rwavuye ku ishuri rugana ku rwibutso rwa Kigabiro.
Urugendo rwo kwibuka rwavuye ku ishuri rugana ku rwibutso rwa Kigabiro.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, Soeur Epipanie Mukabaranga, na we warokokeye jenoside muri iri shuri, avuga ko icyabashoboje kurokoka uko bari bahihishe bose ari umutima w’ubumwe no kurwanya ivangura wari waracengeye mu banyeshuri, abarimu babo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri bwabatozaga ubumwe, mu gihe ahandi ho wasangaga bigisha amacakubiri.

Soeur Mukabaranga yasobanuye ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri iri shuri hari hasigaye abanyeshuri bari mu imenyerezwa (stage) bagera kuri 50, abarimu babo ndetse n’abandi bantu bari bahahungiye, bakagera kuri 200, ariko ngo icyishimirwa ni uko abo bantu bose bahahungiye baharokokeye nta rwikekwe rw’ivanguramoko rubayeho mu bantu bose bari bahateraniye.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Ubuforomo n'Ububyaza rya Rwamagana, Soeur Epiphanie Mukabaranga, yasabye urubyiruko n'Abanyarwanda kubakira ku bumwe bushingiye ku Bunyarwanda nyabwo.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, Soeur Epiphanie Mukabaranga, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda kubakira ku bumwe bushingiye ku Bunyarwanda nyabwo.

Soeur Mukabaranga avuga ko muri icyo gihe, hagaragaye ubumwe budasanzwe ngo kuko haba mu banyeshuri, mu barimu n’abari bahahungiye, ntihigeze hagaragara ivangura ngo bamwe bajye gutanga amakuru y’uko harimo abatutsi, nk’uko byagiye bigenda hirya no hino mu gihugu.

Uyu muco w’ubumwe waranze abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bo mu Ishuri ry’Ubuforomo rya Rwamagana mu gihe cya jenoside ngo bawukomoye ku wari umuyobozi w’iri shuri, Umubikira (Soeur) Herena Nayituriki kuri ubu uyobora Lycée Notre Dame des Citeaux i Kigali.

Abanyeshuri, abayobozi n'abakozi b'ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza rya Rwamagana, bunamiye imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigabiro.
Abanyeshuri, abayobozi n’abakozi b’ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, bunamiye imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigabiro.

Uyu mubikira, ngo kuva mbere ya jenoside, yahoraga yigisha ubumwe mu banyeshuri n’abakozi, abasaba kurwanya ivangura n’amacakubiri aho ari ho hose, kandi ngo byagaragariye muri icyo gihe ko imbuto y’ubumwe yabashije kwera mu mitima y’abari muri iryo shuri.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, asaba abanyeshuri biga muri iri shuri ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’umuco w’ubumwe urwanya amoko mu mitima yabo ahubwo bagaharanira kubaka Ubunyarwanda kuko ari cyo gituma babana neza, bagakora cyane bakiteza imbere.

Umuhango wasojwe, bacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko umucyo watsinze umwijima.
Umuhango wasojwe, bacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko umucyo watsinze umwijima.

Uwizeyimana Marie Chantal wiga mu mwaka wa gatatu w’ububyaza muri iri shuri, avuga ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bituma bazirikana amateka y’u Rwanda, bakamenya aho u Rwanda rwavuye, maze nk’urubyiruko rw’abanyeshuri, bagafata ingamba zo gukumira ko jenoside yazongera kubaho ukundi.

Abandi banyeshuri twaganiriye, bongeyeho ko kwibuka jenoside bituma bibuka cyane inshingano bafite nk’abantu bashinzwe gutanga ubuzima, maze bakazirikana ko bagomba guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu, birinda ko hazagira uwongera gushaka kukivutsa ubuzima.

Abari abana muri jenoside, ubu ni urubyiruko rufite ibitekerezo byubaka igihugu, bagahamya ko umucyo watsinze umwijima.
Abari abana muri jenoside, ubu ni urubyiruko rufite ibitekerezo byubaka igihugu, bagahamya ko umucyo watsinze umwijima.

Mu butumwa n’ubuhamya bwatangiwe muri uyu muhango wo kwibuka, bwose bwagaragazaga inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri jenoside yabakorewe ndetse n’icuraburindi ryabuditse ku Rwanda ariko bukagaragaza ko nyuma y’imyaka 20 jenoside ihagaritswe, ubu u Rwanda n’Abanyarwanda bafite icyizere cyo kubaho kandi jenoside ikaba itazongera kubaho ukundi.

Uyu muhango wo kwibuka ku bagize umuryango mugari w’Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana, wabanjirijwe no kujya gusura urwibutso rwa Mukarange mu karere ka Kayonza, hakurikiraho igitambo cya misa, ndetse n’urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri iri shuri rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigabiro, aho bunamiye bakanashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga 900 y’abatutsi biciwe i Rwamagana.

Abagize UNITY FAMILY bakinnye agakino kerekana uburyo amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda ndetse n'uko Abanyarwanda bagomba kuyarwanya.
Abagize UNITY FAMILY bakinnye agakino kerekana uburyo amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda ndetse n’uko Abanyarwanda bagomba kuyarwanya.

Nyuma y’urwo rugendo, ibiganiro byabereye muri iri shuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza, ari na ho hakomereje ijoro ryo kwibuka ryasojwe no gucana urumuri rw’icyizere ndetse no kureba filime (documentaire) ku mateka ya jenoside.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi baryigamo, “AERG-IMITALI”.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndemezanya nabariya bana ko umucyo wanesheje umwijima ,ngiranti rubyiruko rwigihugu turwanye ikibi twimike ikiza turusheho kugira ubumuntu twirinde umutima wakinyamanswa genocide ntikaragwe iwacu,gukunda igihugu bibe ihame ridakuka.

munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka