Rwamagana: Imibiri 38 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Abaturage b’akarere ka Rwamagana, ku Cyumweru, tariki 22/06/2014, bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashyingura mu cyubahiro imibiri 38 mu rwibutso rwa jenoside rwa Sovu ruri mu kagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro.
Urwibutso rwa jenoside rwa Sovu rwashyinguwemo iyi mibiri 38, rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 455.

Uyu muhango waranzwe n’ubuhamya bugaragaza urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bo mu gice cya Sovu n’inkengero zayo mu karere ka Rwamagana bishwe, by’umwihariko ngo abagore n’abakobwa bakaba baricwaga babanje gushinyagurirwa, nk’uko byagarutsweho n’umubyeyi warokokeye aha hantu.
Uyu mubyeyi yagize ati “Hazaga abahungu n’abagabo bagatwara abakobwa n’abamama (ababyeyi) bari bahari bagakora ibyo bashaka, barangiza n’imibiri yabo bakamenamo urusenda.”
Uyu mubyeyi avuga ko nubwo kurokokera aha hantu byari bigoye cyane, ngo nyuma ya jenoside yagerageje kwiyubaka, akaba yishimira intambwe agezeho kandi agashima leta y’u Rwanda kuko yamufashije kwiyubaka.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yavuze ko aho u Rwanda rwavuye ari kure kandi habi cyane, ariko ko nyuma y’imyaka 20 jenoside ihagaritswe, u Rwanda rumaze gutera intambwe yishimirwa mu iterambere no kwiyubaka, maze asaba abaturage ko bakwiriye kwirinda uwo ari we wese washaka gusenya iterambere u Rwanda rugezeho.
Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Dr Dusingizemungu Jean Pierre yasabye ko ababyeyi batoza abana babo gukora ibyiza hakiri kare kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi kandi ngo ibyo bizagerwaho ari uko bazajya bareka abana babo bakitabira ibikorwa byo kwibuka.

Umuryango IBUKA watangaje ko uzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo uru rwibutso ruhame muri aka gace ka Sovu kandi rutunganywe, bitewe n’ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe muri jenoside, by’umwihariko ku bikorwa by’ubushinyaguzi byakorerwaga ab’igitsina gore.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzahora tuibibuka babyeyi Baacu mwaguye aho hantu, ntituzibagirwa Ababa bahasize ubuzima bazira ubusa. Ntituzibagirwa ukuntu Mayanja Moses twari tuziko ari umuntu mwiza ariwe wababwiye NGO agiye kuzana ibyo kurya byabo, akabazanira igitero cy’abahutu kikabatsemba bamwe batabwa mumusarane bareba. Tufite icyizere 100% ko bitazongera, ntituzongera kwicwa tuzira ubusa.
Mwagiye tukibashaka, babishe urwgashinyaguro