Rwamagana: Bagiye kugaragaza abishwe muri Jenoside n’ababigizemo uruhare
Abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana barifuza kubarura umubare w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakamenyekana umubare n’amazina yabo ndetse n’ababikoze kugira ngo ayo mateka atazibagirana mu gihe abarokotse bazaba batangiye gusaza.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Jean Baptiste Munyaneza, yabivugiye mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yabereye i Musha mu karere ka Rwamagana, tariki 14/04/2012, ahanabereye imihango yo gushyingura imibiri 192 itari yagashyinguwe mu rwibutso.
Umuyobozi wa IBUKA i Rwamagana yagize ati “Ubwo twibuka imyaka 18 habaye amahano ya Jenoside yadutwaye abacu amanzaganya, tuzagera nubwo twibuka imyaka 20, nibucya twibuke 25 ndetse na 40 cyangwa 50. Icyo gihe abazaba bahari bashobora kuzibaza abo bibuka ari bande ugasanga bazwi muri rusange gusa nk’igihiriri cy’Abatutsi bishwe kandi bari n’abantu bazwi, batubyaye, abatureze, abatwigishije n’abo twabanye mu buryo bunyuranye. Turifuza rero ko abo bantu bamenyekana, tukazasiga urwibutso rwabo, amateka akazasigara abafite kandi abazirikana.”

Mwumvaneza kandi avuga ko abazize Jenoside bifuza no kuzamenyeraho abagize uruhare mu kwica abo bantu kandi nabo bakandikwa ahantu hihariye.
Uyu muyobozi wa IBUKA yasabye inzego za Leta n’iz’imiryango itagengwa na Leta gutekereza ku buryo icyo gikorwa cyazakorwa neza ngo hatazagira uwibagirana kandi zikazagishyigikira mu buryo bwose.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana wari muri iyo mihango yijeje ko azakora ubuvugizi muri Guverinoma, hakanozwa uko icyo gikorwa cyazasohozwa neza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|