Rutsiro: Imibiri 1390 y’abazize Jenoside irashyingurwa mu cyubahiro

Kuri uyu wa gatanu tariki 08/06/2012, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil ruri ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro harashyingurwa mu cyubahiro imibiri igera ku 1390 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi mibiri iri bushyingurwe ni imibiri y’Abatutsi biciwe ku cyicaro cy’icyahoze ari komine Rutsiro. Higanjemo Abagogwe bari bahungiye ku biro bya komine Rutsiro mu 1992 baturutse mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, bakaba barishwe bigizwemo uruhare n’abahoze bayobora komine Rutsiro.

Mbere y’uko bicwa mu 1994, uwahoze ari Perezida, Yuvenali Habyarimana, yari yabasuye mbere yaho ababwirako ntacyo bazaba. Nyuma y’aho Habyarimana ahaviriye, nibwo baje kwirarwamo n’abari abayobozi b’iyi komini maze batangira kubica urusorongo kugera ubwo babamaze muri mata 1994.

Usibye iyi mibiri yari imaze igihe kinini iri ku biro by’akarere aho yari itegereje gushyingurwa mu cyubahiro, hari bushyingurwe n’indi mibiri yagiye ikurwa hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rutsiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil ruri bushyingurwemo iyo mibiri rwubatse mu kibanza cy’inzu yahoze ari iy’ubukorikori ari nayo yiciwemo aba bantu. Rwuzuye rutwaye amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 90 na 100.

Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, avuga ko uru atari urwibutso rw’akarere ko urwibutso rw’akarere ruzubakwa nyuma ahitwa i Nyamagumba kandi ko baziyambaza komisiyo g’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Ubwo twandikaga iyi nkuru imihango yari yatangiye, abaturage benshi baturiye urwibutso rwa Congo Nil baraye ijoro ry’icyunamo ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka