Rutsiro: Amadini n’amatorero arasabwa gukomeza gufasha akarere kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard arasaba urugaga rw’amadini n’amatorero gukomeza kwigisha abakirisitu ubumwe n’ubwiyunge abantu bakabana mu mahoro.
Ibi yabisabye ku wa gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2015, ubwo kuri sitade ya Mukebera mu Karere ka Rutsiro haberaga igiterane cy’impuzamatorero akorera mu karere mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, hanafashwa abasizwe iheruheru na Jenoside.

Yagize ati “Iki giterane cyateguwe n’impuzamatorero turabashimira ko bagiteguye bagamije kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, tukaba tunabifuzaho gukomeza kwigisha abakirisitu bayobora kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kuko amadini abifitemo uruhare, babakangurira kugira urukundo bityo nk’uko basanzwe babidufasha bikaba byagerwaho ijana ku ijana”.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Rutsiro, Padiri Ntirandekura Gilbert yavuze ko n’ubundi kwigisha abakirisitu kubana neza ari inshingano z’amadini n’amatorero kuko basanzwe babikora.

Ati “Dusanzwe twigisha abakirisitu kubana neza, babidusabye nibyo ariko dusanzwe tubikora tukaba ahubwo wenda tugiye kongera imbaraga mu kubyigisha”.
Padiri Ntirandekura yanagarutse ku banyamadini n’amatorero bagize uruhare mu kwica abatutsi mu w’1994, mu izina ry’ihuriro ry’amadini n’amatorero ayoboye, avuga ko batifuza ko byazongera kuba mu Rwanda kuko ngo abona yari Virusi yabateyemo.

Iki giterane cyabanjirijwe n’ibyaberaga muri buri murenge byakusanyirijwemo amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Imibare yavuye mu mirenge itanu muri 13 igize Akarere ka Rutsiro igaragaza ko hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600. Ngo nibamara gukusanya n’ayo mu yindi mirenge isigaye hazaba igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batishoboye.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|