Rusizi: Umurenge wa Kamembe wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 08/06/2013, abaturage bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bibutse abantu biciwe muri kiliziya ya Gaturika ya Cyangugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwahoze ari Perefe wa Cyagugu, Bagambiki Emmanuel, hamwe n’abambari be, ngo baje gusohora abari bahungiye muri iyo kiliziya bababeshya ko agiye kubakiza kandi bafite umugambi wo kubamaraho.

Ubwo izo nzirakarengane zagezwaga muri sitade ya Cyangugu aho bari bizeye ko bagiye gukira nkuko bari babibwiwe na Perefe ngo bahise batangira kubavanamo bamwe barabica abandi basigaye babonye ko bagiye gushirira muri iyo sitade bigira inama yo guhungira muri Congo; nk’uko bitangazwa na Kayihura Theoneste waharokokeye.

Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside i Kamembe.
Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside i Kamembe.

Gusa ngo ntibyabahiriye kuko basanze Interahamwe zabagose impande zose zibahukamo zirabica abasigaye bahungira i Nyarushishi.

Mutamuriza Vestine uhagarariye umuryango wa AVEGA AGAHOZO mu karere ka Rusizi avuga abahungiye muri sitade ya Cyangugu bishwe urwagashinyaguro kuko abari basigaye batishwe n’Interahamwe bishwe n’inzara hamwe n’indwara ya korera kuko bamaze iminsi myinsi batarya.

Mutamuriza kandi avuga ko ahateye urutoki rwo kuri gereza ya Cyangugu hashobora kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yahajugunywe kuko ngo bumvaga induru ya bagenzi babo babakuwemo bari kuhabicira kandi imibiri yabo ikaba itarabonetse yose.

Bari gusabira abazize Jenoside.
Bari gusabira abazize Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko akarere kifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri uyu murenge wa Kamembe n’abandi muri rusange avuga ko uku kubibuka ari ukubahesha agaciro bambuwe. Aha yanenze abayobozi barimo Bagambaki Emmanuel wagize uruhare mu kwica Abanyarwanda ababeshya ko agiye kubakiza.

Aha kandi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yatangaje ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko nta munyamahanga uzaza kububakira igihugu nyuma y’amarorerwa yakibayemo abasaba kugira uruhare rufatika mu kucyiyubakira.

Ku bijyanye n’ibibazo bikigaragara byatewe na Jenoside, umuyobozi w’akarere yavuze ko bagikomeje kureba uko byakemuka muri byo akaba yagarutse ku mazu y’abacitse ku icumu ashaje aho yasabye buri wese gushyiraho ake kugirango babonerwe aho kuba heza.

Bagiye gushyingura umubiri wa Nzeyimana watoraguwe vuba.
Bagiye gushyingura umubiri wa Nzeyimana watoraguwe vuba.

Mu ri uyu muhango hashyinguwe umubiri umwe w’umusore witwa Nzeyimana wishwe azize Jenoside uwo mubiri ukaba waratoraguwe mu kagari ka Ruganda mu minsi ya vuba.

Mu gusoza uyu muhango abarokokeye muri ibi bice banenze uburyo Perefe wahoze ayobora Perefegitura ya Cyagugu, Bagambiki Emmanuel, yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha kandi ngo ariwe wagize uruhare runini mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya Gaturika ya Cyangugu.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka