Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatwikiwe ikiraro

Abantu bataramenyekana batswitse ikiraro cy’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukangwije Vérène wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana, ubwo yari yagiye mu bikorwa byo kwibuka ku shuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Abo bagizi ba nabi bakimara gukongeza ikiraro cy’inka, ku wa 07 Mata 2015, abana bari bari gukinira hafi yacyo batari bagiye mu biganiro bahise babibona batabaza abandi baturage baza biruka bahita bakizimya inka zari zirimo yorojwe zitarashya.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Nyiragaju Janvière yavuze ko abakoze ayo mahano ari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo bakanagaragaza abashaka gukora ibindi bisa n’ibyo kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Kugeza ubu abantu 14 nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwa kuba bari bihishe inyuma yayo mahano kuko batigeze bajya mu bikorwa byo kwibuka mu midugudu kimwe n’abandi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Porisi ya Muganza.

Inzego z’umutekano zivuga ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ababa bakoze ubwo bugome bafatwe baburyozwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twamagame abapfobya jenoside yakorewabatusti dohana abakoribikorwabyingengabitekerezo zihungabanya abarokotse.

JRTHILIN yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka