Rusizi: Kwibuka Jenoside ni umwanya wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abaturage bo mu midugudu ya Kadasomwa, Ntemabiti, Gitinda, Kamyogo na Mucamo yo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bibukijwe ko kwibuka ari umuhango wo gufasha abantu kumenya ibyabaye hagamijwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu muhango wo gutangiza icunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside, tariki 07/04/2013, abawitabiriye bongeye kwibutswa ko bagomba kwirinda imvugo mbi zisesereza ndetse n‘ibikorwa by’imidagaduro kuko bibangamira abasizwe iheruheru na Jenoside yakowe Abatutsi.
Uwimana Butoyi Naima waje ahagarariye umurenge mu muhango wo kwibuka ku rwego rw’imidugudu yakanguriye abarokotse Jenoside kudaheranywa n’agahinda barushaho kwita ku mirimo ibageza ku iterambere cyane cyane bagendera ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo guharanira kwigira.
Abitabiriye uwo muhango bo mu midugudu itanu batanze amafaranga ibihumbi 20 bisaga byo gufasha abasizwe iheruheru.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibihumbi bingahe? makumyabiri cyangwa magana abiri? Hahahahahh, ndumiwe! Aba ntibapfobya ra?Ubwo se ayo ngo ni ayo gufasha cyangwa ni ayo gushinyagura? Quanda meme, namwe mujye mushyira mu gaciro!!!