Rusizi: Ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabitangaje kuri uyu wa 15 Mata 2016, mu Nama y’Umutekano Yaguye y’akarere aho bareberaga hamwe uko icyumweru cya mbere cyo kwibuka cyagenze.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi asobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse.

Umwaka washize ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi aka karere kaje mu uturere twa mbere twagaragayemo ingengabitekerezo nyinshi ari na yo mpamvu ubuyobozi bwako buvuga ko hafashwe ingamba zo kureba uko bakumira hakiri kare ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 mu Karere ka Rusizi abantu 13 ni bo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka22 hagaragaye batanu.

Zimwe mu ngamba zafashwe kugira ngo igabanuke harimo guhindura uburyo bwo gutanga ibiganiro kuko mbere ababitangaga batari bafite amasomo ahagije mu kwigisha abaturage.

Yagize ati “Kugabanuka ku ingengabitekerezo ya Jenoside ni ingamba zafashwe hahugurwa abantu basaga 1800 mu bijyanye no gutanga ibiganiro byo kwibuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi akomeza avuga ko nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse bigaragara ko igihari kandi ikaba ikorwa n’abantu bakuru.

Urugero atanga ni nko kuba mu gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye hari abagiye bashyira mu gaseke ibiceri bitagikora byaba ibyo mu Rwanda no hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka