Rusizi: Hatoraguwe umubiri w’uwishwe muri Jenoside

Mu Murenge wa Nyakarenzo mu Kagari ka Rusambu ho mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umubiri w’umuntu bivugwa ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo mubiri wabonetse ku wa 14 Werurwe 2016 ahagana mu ma saa yine ubwo bacukuraga imiyoboro y’ahazacishwa amazi.

Amakuru twahawe n’inzego z’umutekano avuga ko abo mu muryango we batangaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyakwigendera Kambanda Emille yahungiye kwa ba nyirarume ariko nyuma yaho ntiyongera kuboneka.

Umubiri we watoraguwe hafi y’aho yari yahungiye muri iyo miryango bari bafitanye isano itarahigwaga muri Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Nyirangendahimana Mathilde, avuga ko bakimenya ayo makuru inzego z’umutekano zataye muriyombi abagera kuri babiri, barimo nyirarume na mubyara we ariko ubwo twandikaga iyi nkuru bari bamaze kuba batanu.

Yagize ati “Ejo aho bari bari guca umuyoboro w’amazi mu Mudugudu wa Gataramo mu Kagari ka Rusambu hari umubiri wahatoraguwe w’umuntu w’inzirakarengane wishwe muri Jenoside. Kubera aho bamusanze, hari abafashwe na Police barimo nyirarume na mubyara we.”

Abo bose batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Karangiro mu Murenge wa Mururu. Nyakwigendera Kambanda Emille yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 25 ari ingaragu.

Abatawe muri yombi bazira ahanini kuba batarigeze batanga amakuru yurupfu rwe muri Gacaca.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega amakuru ababaje! wasanga ari nabo bamwishe, gusa nibabiryozwe

alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka