Rusizi: Habonetse indi mibiri ibiri y’abishwe muri Jenoside

Mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, habonetse imibiri ibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2016, ni bwo iyo mibiri yabonetse mu Kagari ka Kabakobwa mu Mudugudu wa Rango, mu isambu y’uwitwa Uwizeye Marie Josephine warimo guhinga akaza kuyigwaho agahita abimenyesha ubuyobozi.

Ndabananiye Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gashonga, yavuze ko bahise bamenya ko iyo mibiri ari iy’abazize Jenoside kuko bayisanze ahantu iri kumwe ahantu hamwe kandi aho hantu haragiye hatabururwa indi mibiri.

Yagize ati “Impamvu dukeka ko iyo mibiri ari iy’abishwe muri Jenoside ni uko twayisanze mu matongo y’abazize jenoside kandi hakaba ari no hafi y’ahatahuwe imibiri myinshi y’abazize Jenoside.”

Yavuze ko bari bazi ko ari umubiri umwe ariko ubwo barimo kuwukura aho wajugunywe, basanze harimo n’undi.

Kugeza ubu, imiryango y’abo bantu ntiramenyekana ariko Uwizeye watanze amakuru, avuga ko umwe waba ari uwa sebukwe kuko ngo kuva yaburirwa irengero muri Jenoside, umubiri we utigeze uboneka, agakeka ko ari we.

Hashize icyumweru kimwe mu Murenge wa Nyakarenzo na ho habonetse undi mubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside.

Inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kugira ngo harebwe ko haboneka ababa barabishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka