Rukumberi: Komisiyo y’amatora yasuye urwibutso rwa Jenoside inatanga inkunga yo kurusana

Abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 01/06/2013 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi banarusigira inkunga y’ibihumbi 100 yo gusana uru rwibutso rutangiye kwangirika.

Uretse iyi inkunga yo kuvugurura rwibutso abakorerabushake banaremeye abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 10 babaha amatungo magufi ndetse banasanira inzu umwe mu bacitse ku icumu utishoboye.

Nyuma yo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso no gushyiraho indabo mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe ubwo bicwaga, aba bakorerabushake babwiwe amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi muri Rukumberi.

Uhagarariye umuryango IBUKA mu murenge wa Rukumberi yasobanuye uburyo Jenocide yahakorewe yari yarateguwe kuva kera ubwo bazanaga Abatutsi bari bakuye mu zindi ntara bakaza kubatuza mu ishyamba i Rukumberi ari no hagati y’ibiyaga.

Abakorerabushake ba komisiyo y'igihugu y'amatora bo mu karere ka Ngoma bashyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Rukumberi.
Abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu karere ka Ngoma bashyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Rukumberi.

Mukabagirishya Consitance uhagarariye komisiyo y’amatora mu turere twaNgoma na Kayonza yihanganishije imiryango yabuze ababo kandi ko abakorerabushake bazakomeza kubahoza ku mutima.

Yakomeje avuga ko igikorwa bakoze kibahaye isomo ko ubushobozi buke bwahuzwa bukavamo ikintu cyiza ngo kuko batari bazi ko bagera kugikorwa nk’icyo bakoze.

Yagize ati “Uburyo buke iyo abantu babufatanije buvamo uburyo bunini. Twe nk’abakorerabushake ntago duhembwa ariko twakusanije duke dufite turavuga tuti nta kuntu Rukumberi haba hari ruriya rwibutso rumeze kuriya ngo tuveyo ntacyo dukoze.”

Abaremewe bahabwa amatungo magufi (ihene) bashimiye cyane komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Ngoma kugikorwa bakoze cyo kubasura ndetse bakanabaremera. Bavuze ko ayo matungo magufi bagiye kuyitaho maze akavamo inka.

Umusaza utishoboye ufite ubumuga wahawe ihene yagize ati “Bura iyo umuntu aguhaye itungo nk’iri aba aguhaye no kuzagera ku nka. Turabashimira cyane kuba bakunda Abanyarwanda bagatoresha neza nta mvururu zibaye none bakaba bibutse n’ababaye nkatwe Imana ibahe umugisha.”

Urwibutwo rwa Jenocide rwa Rukumberi ni rumwe mu nzibutso zikunda gusurwa cyane kuko rufite amateka yihariye, rushyinguwemo Abatutsi bagera ku bihumbi 35 bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uru rwibutso rutangiye kononekara kuko iyo imvura iguye amazi atemba akaba yakwinjira mu mva, ibi bikaba byaratumye hari gutegurwa gusanwa no kubakwa neza mu minsi itarambiranye.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

Komisiyo y’igihugu turayemera kuko igira ubumuntu. abandi se bari he ? ibigo byose byakagombye gufatira urugero kuri komisiyo y’igihugu y’amatora. bravo RNEC

tuyimable@gmail .com yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka