Rukumbeli: Imiryango 21 y’abacitse ku icumu batishoboye ikeneye gusanirwa amazu

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye batuye mu murenge wa Rumbeli akarere ka Ngoma, baravuga ko nubwo bagenda bahabwa ubufasha bwo gusanirwa amazu hakiri abandi batishoboye bafite ikibazo kitaboroheye cy’amacumbi akeneye gusanwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumbeli buvuga ko nyuma y’igenzura bakoze basanze amazu 21 akeneye gusanwa vuba ,umurenge ukaba ukomeje ubuvugizi mu karere n’ahandi ngo aya mazu abe yasanwa.

Amazu yubatswe mu myaka ya 1998 ngo amenshi agaragara ko akenewe gusanwa mu buryo bwa vuba.
Amazu yubatswe mu myaka ya 1998 ngo amenshi agaragara ko akenewe gusanwa mu buryo bwa vuba.

Muzayire Odette,uwarokotse Jenoside utuye mu murenge wa Rukumbeli,avuga ko nuwo ikibazo cy’amacumbi hari abo kigenda gikemuka bubakirwa hakiri imiryango myinshi bacikanwe mu kubakirwa na FARG ibayeho nabi kubera kutagira amacumbi kuko ayo babamo ashaje cyane akeneye gusanwa.

Yagize ati “Hari benshi bari mu bwigunge babayeho nabi kuberakutagira aho kuba heza,kuko amazu bubakiwe akeneye gusanwa kuko ashaje cyane.Mubyukuri usanga abo bantu baracikanwe mu bubakiwe na FARG.Turashima umutima mwiza w’aba babashije kubakira uyu muturanyi wacu Imana ibongerere.”

Ikibazo cy’abacitse ku icumu batishoboye badafite amacumbi kandi cyagarutsweho n’umuyobozi w’umurenge wa Jarama,Hanyurwimfura Egide,yavuze ko leta yagerageje gusana amwe mu mazu mu bushobozi iba ifite,ariko ko hakiri amazu 21 basanze akeneye gusanwa byihuse kuko ashaje.

Ubu buyobozi buvuga ko ikibazo cyabugejeje ku rwego rw’akarere ka Ngoma ko hagishakishwa ubushobozi kugirango ayo mazu abe yasanwa.

Yagize ati”Bigenda bikorwa buhoro buhoro. Cyane cyane amazu yagiye yubakwa mu 1998 niyo bigaragara ko ashaje kandi banyirayo ntabushobozi bafite bwo kuyisanira.Iki kibazo cyaba bantu twakigejeje ku rwego rw’akarere dutegereje ko uko ingengo y’imari izaboneka bazagenda basanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko kutagira icumbi riboneye bidindiza iterambere ry’aba barokotseJenoside kuko iyo babonye aho kuba heza bituma barushaho kugira icyizere cy’ubuzima no kurushaho gushaka uko bakiteza imbere ngo kuko kutagira amacumbi biri mu byongera ibibazo ku bacitse ku icumu batishoboye.

Kubufatanye n’amashuri makuru na Kaminuza mu karere ka Ngoma abacitse ku cumu rya jenoside batishoboye batatu bamaze kubakirwa amazu meza,harimo iyubatswe na kaminuza y’u Rwanda koleji nderabarezi rya Kigali muri uyu mwaka ndetse n’amazu abili yubatswe n’ishuri rya IPRC East mu mwaka ushize n’inzu yutswe n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo aya mazu yose yubakwaga ku mafaranga avuye mu bakozi gusa.

Nyuma y’iki gikorwa ibindi bigo bitandukanye bikorera hirya no hino birahamagarirwa gufatira urugero kuri aya mashuri maze nayo akaba yagira uwo mutima bagashakira amacumbi imiryango idafite aho iba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka