Rukara: Hataburuwe imibiri isaga 8000 ikaba izashyingurwa mu cyubahiro muri Gicurasi
Imibiri 8007 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye i Karubamba mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza yataburuwe ikaba izongera gushyingurwa mu cyubahiro tariki 25/05/2014.
Iyo mibiri yari isanzwe ishyinguye mu mva rusange, ariko iyo mva yari yaratangiye kwangirika bigatera impungenge ko yazariduka ikagwira iyo mibiri.
Ku wakabiri tariki 22/04/2014 ni bwo hatangiye igikorwa cyo koza iyo mibiri kugira ngo ishyirwe mu masanduku mashya, maze izashyingurwe mu rwibutso rushya abaturage bagize imirenge ine (Rukara, Gahini, Mwili na Murundi) igize icyahoze ari komini Rukara mbere ya Jenoside bagiye kuzuza i Karubamba.

Revera Pasiteri Ntagungira Antoine warokokeye i Karubamba akaba n’umwe mu bagize komite ikurikira imyubakire y’urwo rwibutso rushya avuga ko kuba iyo mva yari yaratangiye kwangirika byatewe ahanini n’uko yubatswe huti huti kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe.
Ati “Twari twarabashyinguye muri 1997/8 muri icyo gihe byari ibintu byihuta tubashyingura mu buryo butabahesheje icyubahiro bitewe n’ibihe twari turimo, nyuma ya ho dutekereza kongera kubashyingura mu cyubahiro”.
Urwo rwibutso ngo rumaze gutwara amafaranga agera kuri miriyoni zikabakaba 30 z’amafaranga y’u Rwanda, agizwe n’imisanzu y’abaturage bo muri iyo mirenge ine igize icyahoze ari komini Rukara, n’ibikoresho abafatanyabikorwa b’umurenge wa Rukara bagiye batangamo inkunga.

Imirimo yo kurwubaka ntirarangira kuko hakibura amafaranga asaga gato miriyoni 12 yo kuzuza urwibutso, kuruzitira no gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri. Cyakora ngo hari icyizere ko na byo bizagerwaho, ari naho abacitse ku icumu bahera bashimira abagize uruhare mu iyubakwa ry’urwo rwibutso bose nk’uko Pasiteri Ntagungira akomeza abivuga.
Ati “Turashimira abantu badufashije bose, kandi mu by’ukuri abacitse ku icumu banejejwe n’iki gikorwa no gushyingura abavandimwe mu cyubahiro kibakwiriye. Ni n’igikorwa cyo kwigira bigaragara ko turi kuva mu bihe bibi, no ku bacitse ku icumu ubuzima burimo burahinduka ntabwo tumeze nabi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais, na we ashimira abaturage b’imirenge igize icyari komine Rukara ku bw’imisanzu bakusanyije bigatuma urwo rwibutso rwubakwa, akanahamagarira abo baturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo igikorwa batangiranye kizarangire neza kugeza iyo mibiri ishyinguwe mu cyubahiro.

I Karubamba ni hamwe mu hafite amateka akomeye ya Jenoside mu Rwanda kuko muri Jenoside hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi umunani bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Rukara no kuri Paruwasi gatorika ya Rukara, abari bahahungiye ngo bakaba bari bavuye mu bice bitandukanye byari bigize icyari komini Rukara.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|