Ruhango: umuhango wo kwibuka abaririmbyi ba Korali Abagenzi wabayemo urujijo

Ubwo korali Abagenzi yibukaga abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside mu karere ka Ruhango, tariki 08/07/2012, nta baturage baje kwifatanya nayo ndetse ngo n’umuyobozi wahageze ntiyafashwe uko bikwiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko butigeze bwanga kwitabira uyu muhango, ahubwo ngo nta butumire bigeze babona; nk’uko bitangazwa na Rurangwa Sylvain, ufite kwibuka mu nshingano ze mu karere ka Ruhango.

Agira ti “cyeretse niba baratumiye ubuyobozi bw’umurenge wa Kabagali ahabereye icyi gikorwa, naho ubundi iyo badutumira nta kuntu tutari kubyitabira ndetse tukanabafasha muri cyo gikorwa”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabagali, buvuga ko bwabonye ubutumire, ariko ubuyobozi bw’iyi korali bwasuzuguye umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe ubuhinzi bwari bwohereje kwifatanya n’iyi koraki muri icyo gikorwa; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene.

Korali Abagenzi irimo kwibuka abanyamuryango bayo.
Korali Abagenzi irimo kwibuka abanyamuryango bayo.

Habimana agira ati “urwandiko runtumira nararubonye, ariko nari ndwaye kandi kuri iriya tariki nari mfitanye gahunda na muganga, nahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kanyinya ari naho habereye uyu muhango, nsanga terefone ye itariho ku bw’amahirwe mbona umwungirije aba ari we ujyayo”.

Iyo korali ngo ntiyigeze ureba n’irihumye Mbabazi wari woherejwe muri uyu muhango. Ngo yarahageze arabibwira anababaza niba bamuteguriye ijambo baramubwira bati “turaza kukubwira”, arategereza araheba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali avuga ko iyi korali yari ifite gahunda yo gutanga inka ariko ntibigeze babimenyesha abantu.

Ku munota wa nyuma kandi abagize korali Abagenzi bahamagaye Habimana bamubwira ko bashaka urufunguzo rwo kwinjira mu rwibutso, ariko ntibyashoboka kuko Habimana yari i Muhanga kwa muganga kandi bwari bwije.

Habimana agira ati “ibi bintu uburyo byakozwe byasaga nk’aho harimo guhimanwa cyangwa hari ibindi bintu byari bibyihishe inyuma bidasobanutse”.

Abanyamuryango ba korali Abagenzi bitabye Imana muri Jenoside.
Abanyamuryango ba korali Abagenzi bitabye Imana muri Jenoside.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwo buvuga ko impamvu umuhango wabo utitabiriwe ari imyumvire mike yo kutumva kwibuka icyo ari cyo. Bashimubwabo Pascal, umuyobozi wa korali Abagenzi, asaba Leta kumenya neza impamvu itera iyi myumvire.

Bashimubwabo akomeza agira ati “Aha niho twigira, nta muntu n’umwe uzatubuza kwibuka, kandi n’abatabyemera bazahorana intimba n’ubwo hari bamwe mu bizera bakivuga ko kwibuka atari ngombwa”.

Korari Abagenzi isengera mu mujyi wa Kigali mu itorero ry’Abadivantisite ku Muhima dore ko ari naho yari yaturutse ijya kwibuka abahoze ari abaririmyi bayo bishwe mu 1994 bashyinguye mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Chorale abagenzi, mwakoze ibyo mugomba gukora kuko n’ubundi abo mwibukaga ari nabo muha icyuhahiro ni abishwe n’aho abahari badashaka kubafasha cyangwa bashak a ibyubahiro bazajya babihabwa n’abariho kandi mu gihe cyabyo.

Beatrice yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Murabona ra bibuka!!! aba bantu bi Kabagali n’ubwo abenshi arabakirisitu ba badiventisiti basabitswe n’ ingengabitekerezo ya jenoside. Baza bate kwibuka abo bishe muziko batigeze bahinduka. Bishe abapasitoro, abarimu,abakirisitu basenganaga!!! utazi abanyakabagali azabaze amateka yabo.

kalima yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Bravo korali Abagenzi, kwibuka nibyo pe, kutibuka nugupfobya genocide kandi kuyipfobya bihanwa n’amategeko, nta nimpamvu yo kutibuka erega kuko iyo utibutse uba wishe amategeko y’Imana!!!!!!!!!!!!

Ruterana Emmanuel. yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka