Ruhango: Turagaya abaganga badusebereje umwuga, ariko ubu ntawe uzongera -Dr Habimana
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhango buravuga ko bugaya cyane abaganga basebeje umwuga wabo bagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, bukavuga ko hamaze gufatwa ingamba z’uko nta muganga uzongera kuvutsa ubuzima umuntu, ahubwo ko agomba kubusigasira nk’uko yabyigishijwe.
Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye mu kigo nderebuzima cya Kinazi ku bufatanye bw’ibitaro bya Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ku wa 24 Gicurasi 2015.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhango, Dr Valens Habimana, yavuze ko bibabaje cyane, kubona umuganga wagombye kurengera ubuzima bw’umuntu abumuvutsa.

Ati “Biratubabaza cyane, bariya bantu bakoze biriya turabagaya cyane kuko bakoze ibidakwiye badusebereza umwuga. Ariko ubu ndizeza ko bitazasubira, nkasaba abaganga b’iki gihe, guhaguruka bagahangana n’icyatuma ubuzima bw’umuntu budakomeza kubaho”.
Ikigo nderabuzima cya Kinazi ndetse n’ibitaro bya Ruhango bifatanya kwibuka abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko hibukwa abakozi babiri bakoraga muri iki kigo nderabuzima cya Kinazi.
Ubwo habaga uyu muhango, ibitaro bya Ruhango n’ikigo nderabuzima cya Kinazi, baremeye umukecuru Bamusabire Marcelline warakotse Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko akaba anafite umubandimwe we wiciwe muri iki kigo nderabuzima.
Iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwahereye ku kigo nderabuzima cya Kinazi rugasorezwa ku rwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 60.



Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|