Ruhango: Hagiye kubakwa urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’abantu bafungwaga mbere y’uko barohwa muri Nyabarongo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango bwatangiye igikorwa cyo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’inzirakarengane zafungirwaga muri uyu murenge mbere y’uko zijyanwa n’interahamwe kurohwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Icyi gikorwa cyatangiye tariki 06/05/2012 ubwo mu murenge wa Kinihira bibukaga ku nshuro ya 18 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Uru rwibutso ruri kubakwa ku Murenge wa Kinihira biteganyijwe ko ruzura rutwaye amafaranga miliyoni eshanu. Uru rwibutso ruzaba rurimo n’urutonde rw’amazina y’inzirakarengane ziciwe mu murenge wa Kinihira zirenga 200.

Sibomana Alexandre, ni umwe mu barokotse ubwicanyi bwakorewe mu murenge wa Kinihira, mu buhamya bwe yavuze ko mu mwaka w’1994 bafataga abantu bakabanza bakabafunga nyuma hakazabaho igihe cyo kubajyana bakabaroha mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu butumwa bwe, Forongo Janvier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango IBUKA, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi muri Jenoside maze akangurira abacitse ku icumu guharanira kwiteza imbere ntibaheranywe n’agahinda kuko banashyigikiwe n’ubuyobozi bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yagarutse ku ruhare rw’indangagaciro nyarwanda zirimo gushyira hamwe n’ubutwari, zanagize uruhare runini kugira ngo abaturage ba Kinihira bagire igitekerezo cyo kubaka urwibutso nk’uru. Yanasabye ko izo ndangagaciro zazirikanwa no mu zindi gahunda zigamije iterambere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka