Ruhango: Abarundi barashinjwa ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, bavuga ko abarundi bari barahungiye mu Rwanda bijanditse muri Jenoside bagafatanya n’Abahutu kwica.

Abarundi bageze mu cyahoze kitwa komine Ntongwe mu 1990 bahunze imyivumbagatanyo yaberaga mu gihugu cyabo. Abari batuye muri komine Ntongwe basabye ko izo impunzi zahavanwa zigatuzwa muri Byumba ariko ntibyakorwa.

Ahubwo izo impunzi zatangiye gutozwa gisirikare zigishwa kurashisha imiheto, aho zitorezaga ku mibyare y’insina ndetse zinatozwa ubugome ndengakamere.

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Kinazi, bavuga ko Abarundi baje ari impunzi byageze aho bahabwa uburenganzira buruta ubw’abene gihugu, nk’uko bitangazwa na Jeanne Muhorakeye waharokokeye.

Ati: “Ubundi tuzi ko impunzi zitagira uburenganzira mu gihugu, ariko Abarundi nibo bari basigaye bafite ijambo”.

Aba bacitse ku icumu bakomeza bavuga ko Abarundi bakigera muri aka gace babitayeho bakabaha ibyo kurya n’imyambaro. Ariko igihe cya Jenoside kimaze kugera nibo babahindutse ahubwo batangira gufatanya n’Abahutu kubica.

Bavuga ko Jenoside imaze gutangira impunzi z’Abarundi zagaragaje ubwucanyi bukabije, aho bicaga abantu barangiza bagafata imitima y’abantu bakayinyunyuzamo amaroso ikiri mibisi. Bakanashinyagurira abakobwa babateramo ibisongo.

Babazwa n’uko Abarundi batakurikiranywe ngo baryozwe amahano bakoze

Nyuma y’ubu bwicanyi bukomeye, izi mpunzi zagiye zihunga uko ingabo za FPR zagenda zifata igihugu, zikambika mu nkambi ya Kigeme ku Gikongoro.

Abarokotse bakomeje gusaba ko abo bicanyi bakurikiranwa ariko bikomeza kudindizwa n’uko bafatwaga nk’impunzi barebererwa na HCR.

Hakizimana François umwe mu bacitse ku icumu muri Kinazi, avuga ko bafite agahinda batewe n’uko ababahekuye batakurikiranywe.

Ati: “Abacu bishwe nta butabera bigeze bahabwa, Inkiko Gacaca ntizageze ku nshingano zazo kuko bagombaga gukurikiranwa”.

Kuri ubu mu murenge wa Kinazi hari imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 60 igishyinguye muri shitingi, yataburuwe mu cyobo gifite metero zirenga 30 cyari cyaritiriwe CND.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turasaba ko habaho umushyikirano hagati yu rda nu burundi kuburyo abakoze ayo marorerwa bafatwa nabo bakabihanirwa nkabandi

umuhire yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka