Rubavu: Imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Nyundo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imibiri itandatu yabonetse mu mirenge ya Kanama, Nyundo, Rubavu na Mudende; izashyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo rurimo kubakwa.

Mugisha Francois, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe umuco na siporo, avuga ko mu Karere ka Rubavu, ibikorwa byo gushyingura imibiri itandatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse muri iyo mirenge, izashyingurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2016.

Urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n'amazi.
Urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi.

Akarere ka Rubavu kazashyingura mu cyubahiro imibiri 800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 icumbikiwe kuri Katedarale ya Kiliziya Gatolika ya Nyundo nyuma y’uko urwibutso yari ishyinguyemo rwangijwe n’amazi mu 2012.

Mugisha avuga ko kwibuka mu karere ka Rubavu bizajyana n’ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kubasura no kubaremera.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Rubavu byatangiye tariki ya 7 Mata 2016, ahitwa mu Byahi hahoze bariyeri yafatirwagaho Abatutsi babaga bashaka kwambuka berekera mu cyahoze ari Zaire (DRC ya none).

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, avuga ko abafatirwaga kuri iyo bariyeri bagiye bicirwa ahari Urwibutso rwa Jenoside rwa “Commune Rouge”, asaba abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside anabasaba gukomeza gufata mu mugongo abasigaye, bafashwa kwiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka