Rubavu: Bibutse Abatutsi biciwe ku mashyuza n’abatawe mu Kivu

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu byabereye mu murenge wa Nyamyumba ahiciwe Abatutsi benshi barimo n’abashoferi batwaraga amakamyo mu ruganda rwa Bralirwa.

Amashyuza aherereye mu murenge wa Nyamyumba ni ho hantu hasurwa cyane mu Karere ka Rubavu, ariko kandi ni ahantu hafite amateka ya jenoside yihariye muri ako karere.

Gervais Hitayezu umukuru wa Ibuka mu murenge wa Nyamyumba avuga ko umurenge wa Nyamyumba wari Komini ya Nyamyumba kandi hiciwe abatutsi benshi baburirwa irengero, hakaba hakomeje gushakishwa amakuru y’aho imibiri yabo yatawe.

Agira ati "abatutsi bo muri Nyamyumba, abatutsi bavuye Kayove barimo bahunga ubwicanyi bafatirwaga mu murenge wa Nyamyumba bakazanwa kwicirwa aha, bacukuye icyobo bahita bagera ku mazi, abatarashoboye kugishyirwamo batawe mu mazi mu kiyaga cya Kivu, amazi arabatwara, bamwe imibiri amazi yayijyanye muri Congo."

Mu biciwe ku mashyuza ndetse batabwa mu cyobo harimo abashoferi batwaraga amakamyo bari baje kurangura muri Bralirwa. N’ubwo batamenyekanye amazina yose, hari abavugwa nka Ignance wari waravuye I Kigali, Karangwa wari waje kurangura ibinyobwa bya Bralirwa, visikozi, Claude Kigingi, Gasana iwabo hari I Rwamagana, Jonathan wari waravuye i Rusizi, Viateur, Vianney wari waravuye Kibirira na Karurangwa wari waravuye i Kibungo hamwe na Mutembesa wari waravuye i Kigali.

Hitayezu yongeraho ko uretse kuba harabonetse imibiri igashyingurwa, ngo ntibazi imiryango y’aba bashoferi bishwe, agasaba ko ababa barabuze ababo bari abashoferi bari baragiye kurangura muri Bralirwa bazabegera bakabaha amakuru.

Akomeza avuga ko hari abaturage bakomeje kwinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Agira ati "Hari abinangira gutanga amakuru, hari abafite amakuru y’ahari imibiri bakomeje kwinangira, turasaba ko na bo bazaganirizwa bagatanga amakuru, maze abatazi aho ababo baguye nabo bakabona amahirwe yo kubashyingura mu cyubahiro."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka