Rubavu: Amahanga atarahagaritse Jenoside siyo bakwiye gutegereza ko abakiza ubukene
Mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abaturage bagaragarijwe ko iyo amahanga abishaka yari guhagarika Jenoside ariko kubera kutabyitaho yabaye bayireba bityo bakaba badakwiye kuyiringira ngo azabavana mu bukene.
Bahame Hassan umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko amahanga atarashoboye guhagarika Jenoside Abanyarwanda batayategerezaho kubacyemurira ikibazo cy’ubucyene n’imibereho myiza, abahamagarira guharanira kuba Abanyarwanda bafatanya mu kwishakamo ibisubizo no kwigira nk’uko Perezida Kagame ahora abishishikariza Abanyarwanda.
Kuba Jenoside yarahagaritswe n’Abanyarwanda kandi ikorwa n’Abanyarwanda bayikorera mu Rwanda, bikwiye kubera Abanyarwanda isomo ko bakwiye no gushyira hamwe imbaraga mu kubaka igihugu; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabisobanuye tariki 07/04/2014 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabanda Innocent umuyobozi w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu avuga ko uruhare rw’Abafaransa ntawarwibagirwa n’imodoka zabo ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi abagore bakabasasira ibitenge.
Ngo nyuma y’imyaka 20 Abanyarwnada bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu nibo batanga ubuhamya bw’ibyabakorewe kandi ababikoze bahari, Kabanda akavuga ko bikwiye ko n’abagize uruhare muri Jenoside bavuga ibyo bakoreye Abatutsi kandi bo babizi neza kuko babikurikiraga ntacyo bikanga.
Gutangiza igikorwa cyo kwibuka mu karere ka Rubavu byabereye mu murenge wa Nyakiriba hafi ya gereza ya Nyakiriba ifungiyemo abagize uruhare muri Jenoside, Kabanda avuga ko bikwiye ko abari muri iyo gereza bagomba kujya bumva agahinda abo biciye bafite aho avuga ko mu bihe biri imbere bazajya hafi ya gereza abafungiwe Jenoside bakumva ibibi bakoze.

Bamwe mu bafunzwe muri Gereza ya Nyakiriba harimo umupadiri wagize uruhare muri Jenoside witwa Simba wari kuri Diyoseze ya Nyundo ahantu hafite umwihariko w’amateka kuko Interahamwe zasanze abahunze mu Kiriziya kubiciramo, abarokotse bakwicwa imigenda kugera umusozi wa Muhungwe uzwi kuba muremure mu Rwanda, aho abawuhungiyemo bahigishijwe imbwa, abo bafashe bakabakuramo amaso bakabarekera mu ishyamba batabona, ubundi bakabaca amaboko n’amaguru.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|