Polisi y’u Rwanda yafashije uwarokotse Jenoside kugaruza imitungo ye

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yafashije Dusabimana wacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Rutsiro gusubirana imitungo ye irimo n’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko Dusabimana yari yagejeje ikirego kuri Polisi asaba gufashwa kugaruza imitungo ye yigabijwe n’abandi bantu barimo n’umupolisi witwa IP Alex Bwanashyamba wamureraga.
ACP Twahirwa yagize ati "Yareze ko uyu mupolisi yamwambuye amafaranga 350,000 yishyuwe nk’indishyi zishingiye ku cyemezo cy’urukiko Gacaca akaba yari yarayakiriye mu izina rye.”

Yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda yasubije Dusabimana amafaranga ye kandi ihana uyu mupolisi ku myitwarire yagize muri iki kibazo, n’ubu aracyakurikiranwa.”

Hagati aho, Polisi y’u Rwanda n’Akarere ka Rubavu ari na ko atuyemo, bafatiye hamwe icyemezo cyo kuba ashakiwe icumbi.

Bemeje ko aba akodesherezwa inzu we n’abana be babiri kugeza igihe bazubakirwa ngo ikibazo cy’icumbi rye gikemuke burundu.

Polisi ikaba irimo gukorana n’Akarere ka Rutsiro akomokamo, Ibuka n’izindi nzego bireba ngo hagaruzwe indi mitungo avuga ko irimo n’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka