Papa Fransisiko arasaba Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda gushyira imbere ubwiyunge
Ubwo Nyiributungane Papa Fransisiko yakiraga abepisikopi bo mu Rwanda bari mu rugendo i Vaticani kuri uyu wa kane tariki ya 03/04/2014, yabasabye gushyira imbere ubutumwa bukangurira Abakirisitu bo mu Rwanda ubwiyunge no koroherana. Papa Faransisiko yagize ati: “Ubwiyunge no komora ibikomere ni ikintu Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda igomba gushyira imbere ya byose.”
Ubu butumwa yabuhaye abayobozi ba kiliziya yo mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda n’abatuye isi basigaje iminsi ine ngo bibuke ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yavuze ko ubwiyunge bushoboka mu gihe abantu bagize kwizera no gusenga. Ati: “Imbabazi n’ubwiyunge nyakuri bigaragara ko bidashoboka ku bwa muntu nyuma y’amakuba akomeye nk’ayabaye mu Rwanda. Nyamara ariko birashoboka, bikaba ari impano umuntu akomora kuri Kristu muzima, ku kwemera n’isengesho n’ubwo inzira ikiri ndende birasaba kwihangana, kubahana no kugirana ikiganiro.”
Mu butumwa yabagejejeho, Papa yabibukije ko ari abashumba b’intama bagomba gutahiriza umugozi umwe bakarenga icyitwa amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge burusheho gushinga imizi mu Banyarwanda.
Amakuru ducyesha Radio Vatican aravuga kandi ko Papa Francois yasabye abo bepisikopi kwigisha Abakirisitu babo gukomera ku ku kubahana no kwemera kuganira, kandi ngo ibi byongera ubwizerane buri gihe. Ngo Kiliziya y’u Rwanda nibigenderaho bizongera imikoranire myiza hagati ya Leta na Kiliziya.
Ngo mu byo bagomba gushyiramo harimo kwita ku burezi n’ubuzima bw’abantu bakomerekejwe ku mubiri no ku mutima n’ibihe bikomeye by’amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo. Umushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yongeyeho ko uburezi bw’urubyiruko ari yo mizero y’ejo hazaza.
Bamwe mu bihaye Imana babaye mu Rwanda, cyane cyane Abera nka musenyeri Classe na Hirtz, bakunze kujya batungwa urutoki ko bahembereye amacakubiri mu Banyarwanda yarugejeje ku ndunduro ya Jenoside. Abandi bashinjwa kugira uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside, ndetse hari n’abakurikiranweho ibyaha birabahama n’abandi bagikurikiranwe n’ubutabera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Papa wacu Fransisko Imana ikomeze imuhe umugisha kubera impamvu yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda! namwe mwese Nyagasani yezu abane namwe!
Ibyubahiro byo byihorere kubihinyura kuko utazi ahobyavuye ahubwo icyngombwa ninshinganoyahawe wakagombye kureba niba asohozaubutumwa bwabamutumye
Bravo! Francis
Erega Kiliziya gatorika irarengana, none se niba bari + 50% y’abanyanda, nujya mu mibare urasanga harapfuye abakristu benshi kandi unasange mu bishe harimo nanone abakristu benshi ( statistic).
Twese dusaniye igihugu kimwe, nimureke dukure amaboko mu mifuka maze tucyubake
Hadassa ...wikwirirwa wigora,,,buri dini,,,buri gice cy’abantu bagira uko batanga ibyubahiro,,,bikagira n’amazina yabyo....urugero...Nyakubahwa wenda uri nka Prezida,,ese afite nk’ababyeyi,,,we yakwita ngo iki ababyeyi be..bamurenza icyubahiro ndtse akanakibagomba...ariko kubera umwanya afite...twese tumugomba icyubahiro...
Ese wowe wumva cg wemeza ko ari nde?
Mwese mwemeza ko papa ari : Nyirubutungane?