Nyuma y’imyaka 22, babashije gushyingura ababo bazize Jenoside

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Mata 2016, umuryango w’Abaramba bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye nib wo wabashije gushyingura bwa mbere mu cyubahiro ababo bazize Jenoside.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko i Gishamvu mu Karere ka Huye. Abashyinguwe bose hamwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba, ari na rwo Abaramba bashyinguyemo ababo, bari 30, ariko Abaramba bari 20.

Nyuma y'imyaka 22 ni bwo babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.
Nyuma y’imyaka 22 ni bwo babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

Ntabana Claver, nk’uhagarariye Abaramba, mu ijambo rye yagaragaje ko nubwo ababajwe no kuba abe barishwe, ariko anashimishijwe no kuba ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 22, hari abo yabashije gushyingura.

Yavuze ko Abaramba bari benshi cyane, kandi ko kuba harabonetse 20 gusa bitamuruhuye mu mutima, bityo asaba abazi aho abandi bari kuhabarangira.

Yagize ati Ni byiza ko tuyibona [imibiri yabo], tugashira agahinda. Nubwo kadashira bwose, ariko byibura biraruta, twabishyinguriye.”

Ntabana Claver yasabye abazi ahari indi mibiri y'Abaramba bishwe muri Jenoside kuhabarangira.
Ntabana Claver yasabye abazi ahari indi mibiri y’Abaramba bishwe muri Jenoside kuhabarangira.

Uwitwa Runyange na we w’Umunyagishamvu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Abenshi nzi ko mwasubiye mu nsengero, kandi ijambo ry’Imana muraryumva mukanahazwa. Ni ukuri mudufashe kuko birababaza kuza kwibuka utazi niba abawe batakiri mu miringoti.”

Yunzemo ati “Kandi ndahamya ko namwe nta mahoro mufite. Mushatse mwakwibohora. Mwatera intambwe nubwo wafata agatambaro gatukura, ugashyira ku giti, ukagenda nijoro nta wukubona ukagashyira aho washyize abongabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, avuga ko bikwiriye ko abazi ahari imibiri y’Abatutsi biswe muri Jenoside bahagaragaza kuko bimaze igihe bisabwa. Avuga ko abantu bazakomeza kubisaba mu gihe cyose bitararangira.

Imibiri y’Abatutsi 30 bashyinguwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba, bahasangaga abandi barenga ibihumbi 58 bahashyinguwe mbere.

Uretse i Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu hari n’urwibutso rwa Nyakibanda rushyinguyemo abarenga ibihumbi bitatu ndetse n’imva y’Abahenda bo mu Nyakibanda hamwe n’iyo kwa Mukimbiri. Iyi yombi ikaba yari imiryango minini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka