Nyaruguru: Kutishyurwa imitungo bangirijwe bizitira ubumwe n’ubwiyunge

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko batarishyurwa ibyabo byangijwe.

Ibi ngo bituma urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge biyemeje rugenda gahoro, kuko ngo basanga ababangirije imitungo bo basa n’aho batitaye ku kubishyura ngo biyunge.

Hitukujije Emmanuel, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ruramba, avuga ko ubumwe n'ubwiyunge butagerwaho hari abangirijwe imitungo batarishyurwa.
Hitukujije Emmanuel, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ruramba, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho hari abangirijwe imitungo batarishyurwa.

Emmanuel Hitikujije, warokotse Jenoside akaba anahagarariye umuryango Ibuka mu Murenge wa Ruramba, avuga ko mu myaka 22 ishize Jenoside ibaye, nta muntu wakabaye agifite ikibazo cyo kwishyurwa imitungo ye yangijwe.

Hitikujije avuga ko kuba hari abarokotse baburanye imitungo bakaba bakibitse impapuro z’amarangiza rubanza batarishyurwa ngo ari imbogamizi kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje.

Ati”Imyaka ibaye myinshi tuvuga kwiyubaka, gukira mu mitima n’ibindi. Ariko na n’ubu abarokotse baracyabitse amarangizarubanza, ntibarishyurwa imitungo yabo.
Ubumwe n’ubwiyunge tuvuga rero ntibwagerwaho aba bantu bakibitse izo mpapuro”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemera ko hakiri imanza nyinshi zirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside ikaba itarishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko ubu batangiye icyiswe “Gacaca season”, igamije kureba imanza zaciwe zujuje ibyangombwa zikarangizwa, naho izitujuje ibyangombwa nazo zigashakirwa ibyangombwa zikarangizwa.

Mayor habitegeko, we avuga ko gahunda yo kurangiza bene izo manza yatangiye.
Mayor habitegeko, we avuga ko gahunda yo kurangiza bene izo manza yatangiye.

Ati “Imanza zujuje ibyangombwa twatangiye kuzirangiza, ni ukuvuga ngo utishyuye ku neza tumwishyuza ku ngufu nk’uko itegeko ribiteganya.

Ariko hari n’imanza zitujuje ibyangombwa, nazo turi gukusanya kugira ngo tuzijyane ku nkiko zihabwe ibyangombwa zize na zo tuzirangize”.

Ubuyobozi ariko buvuga ko hari n’ikibazo cy’abaturage bangije imitungo muri Jnoside, ariko ubu bakaba nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibyo bangije.

Umuyobozi w’Akarere Habitegeko Francois, akavuga ko hagitegerejwe ko iteka rigena igihano nsimburagifungo kuri bene abo bantu risohoka, kugira ngo bajyanwe mu mirimo nsimburagifungo kuko kwishyura batabishoboye.

Ati ”Dutegereje ko iteka rishyira mu bikorwa igihano nsimburagifungo ku badashoboye kwishyura risohoka, kugira ngo abo bantu bajyanwe gukora TIG”.

Mu Karere ka Nyaruguru kose, ubu habarurwa imanza z’imitungo zisaga 700 zitegereje kurangizwa, ibikorwa byo kwegeranya izujuje ibyangombwa n’izitabyujuje na byo bikaba bigikomeje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka