Nyaruguru: Barashimira Ingabo zabarokoye Jenoside

Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwibumbiye mu muryango “Les Fraternelles Zirikana”, rurashimira Ingabo zahagaritse Jenoside bakabasha kurokoka.

Abagize Umuryango Zirikana batanze ubu butumwa ku wa 18 Werurwe 2016 nyuma y’umukino w’amaboko (Volley ball) ndetse n’umupira w’amaguru; bakinnye n’Ingabo z’Igihugu zikorera mu Karere ka Nyaruguru.

Kabahuza avuga ko bashimira Ingabo zabarokoye jenoside, none ubu bakaba baarabaye abagabo.
Kabahuza avuga ko bashimira Ingabo zabarokoye jenoside, none ubu bakaba baarabaye abagabo.

Abagize Zirikana bavuga ko bateguye iyo mikino mu rwego rwo gusabana n’Ingabo zikorera muri aka karere, banazishimira ko zahagaritse jenoside zikabarokora; ubu bakaba bamaze kubaka icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi w’Umuryango Zirikana, Bernard Kabahuza, avuga ko abagize uyu muryango bashimira Ingabo, ariko by’umwihariko bagashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akanahagarika Jenoside afatanyije n’Ingabo yari ayoboye.

Mu gusabana n'Ingabo z'Igihugu, bakinnye umukino w'amaboko (Volley Ball).
Mu gusabana n’Ingabo z’Igihugu, bakinnye umukino w’amaboko (Volley Ball).

Avuga ko banamushimira uburyo nyuma yo kubarokora, bafashijwe kwiga, none abenshi bakaba bararangije amashuri, bari mu mirimo yubaka igihugu.

Ati ”Turashimira Ingabo zahoze ari iza FPR ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba barahagaritse Jenoside, kandi bakadufasha tukiga ubu tukaba hari aho tumaze kugera.”

Muri iki kibuga, bahakiniye umupira w'amaguru.
Muri iki kibuga, bahakiniye umupira w’amaguru.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Mungwakuzwe Yves, ashimira abagize umuryango Zirikana ku ntambwe bamaze kugeraho biyubaka, ariko akabasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bavukamo.

Mungwakuzwe yongeraho ko igikorwa nk’iki gikwiye kuba umwanya mwiza wo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazinjira muri icyo gihe bose biteguye.

Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru, Mungwakuzwe Yves, yakurikiranaga iyi mikino.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Mungwakuzwe Yves, yakurikiranaga iyi mikino.

Ati ”Ubutumwa ni ubwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bavukamo, kandi tukabasaba kwitegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22, bakazabyinjiramo biteguye, ntawe bikomeretsa.”

Umuryango “Les Fraternelles Zirikana” ugizwe n’urubyiruko rusaga 130 rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mutabeshye harya muri Nyaruguru izo ngabo mushimira zahageze ryari? Iyo abasoda b’abafaransa batahagera izo ngabo zari gusanga dusigaye turi bangahe? Nkunda umugabo ntacyo ampaye... Amateka yacu kuyagoreka sibyo biduha agaciro.

Kazamarande yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Barasobanutse rwose ni abantu babagabo.

Alexis yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka