Nyaruguru: Abana bose bafite hejuru y’imyaka 7 mujye mubazana mu biganiro- Vice Mayor Nireberaho

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage ko bajya bazana n’abana babo bafite hejuru y’imyaka 7 mu biganiro kugira ngo abana basobanukirwe neza amateka yaranze u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Nireberaho Angelique, avuga ko abana bakwiye kuza muri ibi biganiro kugirango basobanukirwe neza ubukana jenoside yakoranywe, maze mu gihe kiri imbere bazabe ari abagabo bo guhamya ibyabaye kandi bavuga ukuri.

Nireberaho Angelique, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, asanga abana bakwiye kumenya bakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo archive).
Nireberaho Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, asanga abana bakwiye kumenya bakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo archive).

Ati "Birakwiye ko n’abana bato baza bakumva aya mateka, bakumva ubuhamya bw’ababaye muri jenoside, bakumva akababaro bagize kugirango mu gihe twebwe tuzaba tutakiriho, abo bana bazabe abagabo bo guhamya ibyabaye kandi bavuga ukuri kuko babwiwe ukuri”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ibi ngo bizagabanya bamwe mu babyeyi bajyaga bigisha abana babo amateka agoretse igihe bari mu ngo zabo, aha ngo bakazajya biyumvira amateka ya nyayo.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere nabo basanga bikwiye ko abana bato bajya mu biganiro, kuko ngo ariho hatangirwa inyigisho z’ukuri kandi abana bakaba bakeneye kumenya ukuri ku bayabaye.

Mu Murenge wa Kibeho icyumweru cyo kwibuka cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Kibeho.
Mu Murenge wa Kibeho icyumweru cyo kwibuka cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Kibeho.

Tuyizere Cansilde ni umubyeyi utuye mu karere ka Nyaruguru, akaba kandi ari n’umwarimu.

Avuga ko igihe cyose aganirije abana yigisha kuri jenoside yakorewe abatutsi, ngo bamugaragariza ko bafite inyota yo gusobanukirwa uburyo yakozwe, kuri we ngo iyi nyota ikaba yarushaho gushira bagiye baza mu biganiro.

Ati:” Jyewe ndigisha kandi rimwe na rimwe njya nganiriza abana kuri jenoside nkabasobanurira, ukabona ko rwose bafite inyota yo kubimenya.

Bagiye baza mu biganiro rero byabafasha kurushaho gusobanukirwa, kandi bikanabarinda gusobanurirwa n’ababyeyi babo bababwira ibinyuranye n’ukuri”.

Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsiku nshuro ya 21 cyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata, ibiganiro bikazajya bitangirwa ku midugudu mu giohe cy’icyumweru, hibandwa ku kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka