Nyarugenge: Bahagurukiye gushakisha imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa

Akarere ka Nyarugenge karitegura gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yamaze kuboneka, kanongere ingufu mu gushakisha n’indi itaraboneka, na yo ngo ishyingurwe.

Umuyobozi w’aka karere, Kayisime Nzaramba, yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 7 Mata 2016, aho yavuze ko ku bufatanye n’abaturage, bagiye guhanahana amakuru y’ahaba hari imibiri itaragaragazwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba.

Agira ati “Nk’ubuyobozi, tugiye gukomeza gushishikariza abaturage kureka guhisha amakuru, batubwire aho iyo mibiri iherereye kugira ngo tuyihakure ku buryo umwaka utaha mu gihe nk’iki twazabasha kuyishyingura mu cyubahiro.”

Avuga ko ari igikorwa kizagenda gikurikiranwa umunsi ku wundi kugeza aho imibiri yose y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri muri aka karere iboneka.

Avuga ko ku itariki 16 Mata, Akarere ka Nyarugenge kazashyingura mu cyubahiro imibiri 11 mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, naho indi 34 ikazashyingurwa mu Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe.”

Abaturage basabwa gutanga amakuru y'ahaba hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa.
Abaturage basabwa gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa.

Kuri iyo tariki, ngo hazabanza “igikorwa cyo kunamira abacu basaga 800 bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo, bashyirayo indabo ndetse banatahe urukuta babubakiye mu rwego rwo kuzajya bahibukira ko hari abazize Jenoside batawe muri uyu mugezi.”

Rutayisire Masengo ukuriye IBUKA mu Karere ka Nyarugenge avuga ko mu mibiri itaraboneka, bakeka ko bazabona igera kuri 275 y’abantu biciwe ku kibuga cya Sainte Famille, nyuma yo kubakura muri Kiliziya aho bari bahungiye bizeye kuhakirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka