Nyanza: Mu ishuri Mugesera yizeho ngo yangaga abatutsi akanashoza imvururu
Kayihura Pierre Céléstin wiganye na Dr Léon Mugesera mu kigo cyitiriwe Kristu Umwami kiri mu Karere ka Nyanza, avuga ko yahize n’ubundi yanga abatutsi ndetse ngo yagiye ashoza imvuru mu kigo akabakubitisha abandi banyeshuri.
Uyu Kayihura avuga ko yize ku kigo kimwe na Mugesera akaba umuzi nk’umunyeshuri wagiye agaragaza ko yanga urunuka abatutsi akanabyerekana mu bikorwa bye mu kigo.
Ngo icyo atapfa kwibagirwa kuri Mugesera ni imvururu yashoje mu w’1973 mu kigo zagize n’ingaruka mu kindi kigo cya Collège des Humanités Modernes cyaje guhinduka ishuri rya ESN.

Akomeza avuga ko muri iki kigo cya Kristu Umwami i Nyanza Mugesera yari perezida w’umuryango witwaga SECA (Secretariat des Etudiants Centre Afrique) wari uhafite icyicaro.
Mu mwaka w’1973 Mugesera arangije kwiga ngo yateje imvururu zibasiye abatutsi ndetse bamwe barahakomerekera bikomeye kugeza ubwo bajyanywe mu bitaro.
Abivuga atya: “Mugesera niwe wari uziyoboye abifashijwemo n’abasirikare ba Habyarimana hamwe n’abapadiri bera bari mu kigo cya Kristu Umwami”.
Icyo gihe Mugesera ngo yari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye yiga indimi (Humanité Greco-Latine) anaririmbisha muri Korali, byongeye yari inshuti magara ya Chanoine Ernot Eugène wayobora ikigo cya Kristu Umwami.
Ngo kuko Mugesera yumvwaga n’ubuyobozi bw’ikigo byatumaga abona imbaraga zo kwibasira abatutsi yagaragazaga ko yanga urunuka kubera ko yari ashyigikiwe, ndetse ari n’umuyobozi uhagarariye abanyeshuri bagenzi be.
Agira ati “Mugesera yari umuntu w’umuhezanguni nta kibi mu kigo cyakorerwaga abatutsi atagishyigikiye kuko yazaga ku isonga mu kubabuza amahwemo”.
Ngo na nyuma y’uko Mugesera arangije amashuri ye kuri Kristu Umwami i Nyanza akajya muri Kanada akagaruka yigisha muri Kaminuza yahoze iri i Nyakinama, Kayihura ngo yakomeje kumenya amakuru ye ayahawe nabo yigishaga ko arobanura abatutsi mu bandi akabahohotera abaziza ubwoko.
Ubu Dr Léon Mugesera ari mu maboko y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiwe ku moko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo Mugesera ni danger ahubwo ni uko Leta yemera ibyo yiyemeje akayigaragura ikemera ntimukanire urumukwiye. Gusa uyu Kayihura mubonye namubaza aho yari igihe hashakwaga ubuhamya kuri Mugesera!
Ehh ko Mugesera yari danger ububi yabyhereye mu buti bwe mbega inyoko muntu!!!!!111
UMUGABO AFITE IBIBAZO KUBYO YAKOZE