Nyanza: Ibigo bitatu by’amashuli yisumbuye byibukiye hamwe abazize Jenoside
Urwunge rw’amashuli rwa Hanika, Maranatha na COSTE & IT Hanika ku mugoroba wa tariki 07/06/2013 byihurije hamwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Ni umuhango waranzwe no gukora urugendo rw’amaguru rwari rutuje abanyeshuli n’abarezi bo muri ibyo bigo bitwaje indabo zo gushyirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kavumu ruri i Nyanza imbere y’icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo.

Kuri urwo rwibutso hanavugiwe amasengesho yo gusabira Abatutsi bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994 bakaba ariho bashyinguye mu buryo bw’agateganyo mu gihe imibiri yabo itegerejwe kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyanza.
Indirimbo, imivugo n’ubuhamya byatangiwe ku kibuga cyo mu Gihisi aho uwo muhango wakomereje byibanze ku gukomeza imitima y’abacitse ku icumu rya Jenoside basabwa kwibuka ari nako barushaho kwigira no kwiremamo icyizere cyiza cy’ejo hazaza.

Munyempundu Silas umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya Maranatha wavuze mu izina ry’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuli bifatanyije muri uwo muhango yatanze ubutumwa bwumvikanisha neza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere kibasira abantu b’ubwoko runaka hagamijwe kubarimbura.
Yavuze ko buri muntu asabwa kuharanira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi bityo asobanura ko ariyo mpamvu kwibuka bifite agaciro kanini mu kuyirwanya.

Bamwe mu banyeshuli biga muri ibyo bigo nabo bagize icyo bavuga ku kamaro ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Bagaragaje ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku bavandimwe, ababyeyi n’inshuti z’imiryango yabo bamburiwe ubuzima muri Jenoside nta kindi bahowe usibye ubwoko batihaye.

Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|