Nyanza: E.P Busoro yibutse abanyeshuli 24 n’umwarimu wabo bishwe muri Jenoside
Ishuli ribanza rya Busoro ryubatse mu kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro ryibutse abanyeshuli 24 n’umwarimu wabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kubibuka wakozwe ku mugoroba wa tariki 11/06/2013 babakorera misa yo kubasabira yitabiriwe n’abanyeshuli n’abarimu bigisha ku kigo cy’ishuli ribanza rya Busoro.
Muri uwo muhango hagaragajwe uburyo umwarimu witwa Gakwerere Justin hamwe n’abanyeshuli 24 bahoze biga muri icyo kigo bishwe bakajyanwa n’Interahamwe kujugunwa mu mugezi w’Akanyaru.

Musabyimana Aimable uyobora ishuli ribanza rya Busoro yasabye abarimu n’abanyeshuli ko bagomba kurwanya Jenoside n’ingegabitekerezo yayo. Yasobanuye ko umuntu wiyibagiza amateka y’ibyamubayeho agereranwa n’igiti kitagira imizi yacyo ngo kuko ubwe nawe ntaho aba ahagaze.

Yibukije abarimu guhora baharanira kugeza ku bana inyigisho nzima zidahembera amacakubiri kugira ngo bazavemo abantu b’abagabo batangiritse mu buryo bw’imimitekerereze ngo bitewe n’uko umwana wese apfira mu iterura.

Abanyeshuli biga mu ishuli ribanza rya Busoro babinyujije mu butumwa bwabo bw’indirimbo bo bagaragaje ko bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazahora babazirikana kandi baharanira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibuka gakwerere n,umuryango na hategekimana imana ibakire my ntore zayo
Barumuna bacu tubari inyuma kugikorwa kiza cyo kwibuka abavandimwe, abarimu bavu batwigishaga bakaba baratuvuyemo batabizemo uruhare,bahowe uko imana yabaremye tuzahora tubibuka.