Nyanza: Abanyeshuri 30 biga muri EAV-Mayaga bibasiwe n’ikibazo cy’ihungabana
Abanyeshuri 30 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya EAV-Mayaga, giherereye mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza, mu minsi ibiri ishize bibasiwe n’ikibazo cy’ihungabana, bigera n’aho ubuyobozi bwohereza batanu muri bo mu miryango yabo
Iryo hungabana ryahereye ku banyeshuri umunani uko amasaha yashiraga bifata indi ntera, aho ku munsi wakurikiyeho bari bamaze kugera ku bakobwa 30 bahungabanye bigatuma n’amasomo ahagarara mu kigo hose, nk’uko umuyobozi w’iki kigo, Barthazar Gafuku, abitangaza.
Gafuku avuga ko iryo hungabana ryatewe n’ubuhamya umunyeshuri witwa Valentine Mukamusonera wacitse ku icumu yatanze, aho yasubiriyemo bangenzi uko musaza we yishwe mu gihe cya Jenoside.
Gafuku agira ati: “Mukansonera yari kumwe n’abana babana mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG), n’uko ubwo yabasubiriragamo uko musaze we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 arahungabana bifata na bagenzi be bari kumwe bose barahungabana”.
Bitewe n’uburemere bw’ihungabana yagize, Mukamusonera yitaweho ariko birananirana nibwo hafashwe icyemezo cyo kumwohorereza umubyeyi we basigaranye.
Abandi banyeshuli bagera kuri bane nabo bagaragaje ihungabana rikomeye, nabo boherejwe mu miryango yabo, abasigaye babasha gukira ituze rigaruka mu kigo.
Ishuri rya EAV-Mayaga ryavutse mu mwaka mu 1996, rirerwamo abahungu 168 n’abakobwa 172.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yoo!!!!
Ni ukuri ihungabana ni ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda cyane cyane mu bana batari banakavutse mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko nta kundi byagenda kuko ni ingaruka zacu nk’abanyarwanda.
Imana ishimwe ubwo hagarutse ituze muri icyo kigo nyuma yo kwitabwaho ubu amasomo akaba akomeje nk’uko bisanzwe.