Nyanza: Abaguye kuri EAR Hanika bazibukwa mu cyubahiro

Inzirakarengane z’Abatutsi zirimo abihayimana, ababyeyi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baguye kuri Paruwasi y’Abangilikani (EAR Hanika) mu karere ka Nyanza, bazongera kunamirwa mu gikorwa giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 17/06/2012.

Muri icyo gikorwa kizatangira saa tatu za mu gitondo, kizitabirwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere n’Intara, abahagarariye imiryango yita ku bacitse ku icumu IBUKA, CNLG, imiryango y’abitabye Imana n’incuti z’Abanyenyanza.

By’umwihariko hazaba hari abasengera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, muri iki gikorwa kibaye muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hakomeje iminsi 100, yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hazaba hari n’abahanzi batandukanye bazatanga ubutumwa kuri uwo munsi, nka Jean Paul Samputu, Munyanshoza Dieudonné (Mibirizi) wanakoze indirimbo nshya yo kwibuka abaguye ku i Hanika, na Zouzou Zoulaika uzabaririmbira indirimbo yo kwibuka akazatangaza n’umuvugo yageneye uwo munsi.

Mu myaka 18 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni ubwa mbere kwibuka bizaba bibaye muri EAR Hanika, ahaguye abarenga 500 bazize uko avutse.

Gusa bavuga ko n’ubwo nta mihango yabagaho, buri gihe bibukaga ababo mu mitima yabo kugirango babasubize icyubahiro bambuwe no kugirango ibyabaye bitazongera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka