Nyamagabe: Abiga ubuganga muri Kaminuza y’U Rwanda basobanukiwe byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Ku wa 16 Gicurasi 2015, Ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’U Rwanda (MEDSAR), ryasuye urwibutso rwa Murambi abanyeshuri 80 babasha gusobanukirwa no kwigira byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Joel Gasana, umunyeshuri akaba n’umuyobozi wungirije wa MEDSAR yatangarije Kigali Today ko nk’urubyiruko imbaraga z’ejo hazaza basobanukiwe n’ibyabaye mu Rwanda n’uruhare bafite mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro.

Yagize ati “Twifuje gusura uru rwibutso rwa Murambi, twige ku mateka y’u Rwanda, kandi tugire n’ikintu tuhakura cyadufasha mu gukomeza kubaka ubunyarwanda ndetse n’umuryango wacu muri rusange”.

Urubyiruko rwasobanukiwe kurushaho amateka y'abanyarwanda n'ubumwe bari bafitanye mbere.
Urubyiruko rwasobanukiwe kurushaho amateka y’abanyarwanda n’ubumwe bari bafitanye mbere.

Gasana yakomeje avuga ko bize amateka ya Jenoside yakoreye abatutsi ariko kandi basobanukirwa ko bagomba kugira uruhare mu kubaka igihugu nk’urubyiruko.

Yagize ati “Hari byinshi twize tutari tuzi. Twasobanukiwe amateka ya Jenoside, twasobanukiwe ko n’ubuyobozi bubi bushobora gukoresha urubyiruko bakaba basenya igihugu, ariko twebwe icyo twahakuye nk’urubyiruko ni ugukoresha ingufu zacu twubaka igihugu”.

Emile Byiringiro, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arashima inyota urubyiruko rufite yo kumenya amateka y’u Rwanda, cyane ko rwanifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside.

Abagize MEDSAR bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Abagize MEDSAR bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Yagize ati “Ku rwego rw’ubuyobozi, iki ni igikorwa cyiza kubona urubyiruko rushishikajwe no kumenya amateka yacu mabi, bifasha mu byukuri kugira ngo tuzubake mu igihugu kirangwa n’umutekano, kirangwa no kubana kw’abanyarwanda”.

Ibi bifasha cyane urubyiruko kurushaho kuba igisubizo rwubaka igihugu cyagizweho ingaruka nyinshi na Jenoside yakorewe abatutsi.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 2 )

Munsobanurire bavuga abiga ubuganga cyangwa ni ubuvuzi? Njye nzi ko ubuganga ari malaria!!

Rwema yanditse ku itariki ya: 17-05-2015  →  Musubize

inyota urubyiruko rufite yo kumenya amateka ya jenoside izadufasha guhangana n’undi wese washaka guhembera ingengabitekerezo iyizana

museveni yanditse ku itariki ya: 17-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka