Nyamagabe: Abaturage bakoreshwaga ibikorwa byo gutwika no kwicana ku gahato –Dr. Havugimana
Dr. Emmanuel Havugimana, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abaturage bari batuye mu Bufundu yahoze ari Komini Karama yo muri Perefegitura ya Gikongoro bagiye babibwamo urwango buhoro buhoro, kuko ibikorwaga bakoraga babikoreshwaga ku gahato n’abayobozi ba leta yari ho icyo gihe.
Abari batuye Ubufundu (ubu ni igice cy’Akarere ka Nyamagabe) ngo bari babanye neza kugeza mu myaka y’1959.
Dr. Havugimana unakomoka mu Bufundu asobanura ko imbarutso yabaye ukutumvikana kw’amashyaka yari yavutse ari menshi.
Yagize ati “Ibintu byaje guhindurwa n’imvururu za politiki z’amashyaka, yari amaze kuvuka ari 4 makuru; PARMEHUTU ya Gerigora Kayibanda, APROSOMA ya Joseph Habyarimana Gitera, Ishyaka rya RADER ryari iry’abatutsi bize mu Ndatwa (GSOB) ritashakaga ingoma ya cyami n’ishyaka UNAR ryakundaga umwami”.

Dr. Havugimana akomeza asobanura ko yibuka ko abayobozi b’ishyaka PARMEHUTU ari bo batangiye kubibamo abaturage kwangana, ariko abaturage bakabikora ku gahato aho abayobozi bagenzuraga niba bubahirije amabwiriza.
Ati “Abarwanashyaka ba PARMEHUTU cyangwa abo bitaga abaporogandisite, nibo bigishije rubanda rugufi kwangana, kuko abaturage bazaga bavuga ngo musohore ihene, musohore inyana n’imyaka tuje kubatwikira, ngo batubwiye ko tugomba kubatwikira, noneho nyuma bakaza bakaduha umuganda wo kubaka”.
Urwango ngo rwagiye rwiyongera aho bafataga umututsi nk’umunyamahanga kuko abayobozi bariho icyo gihe batigeze bagaragaza gahunda yo kunga abanyarwanda kugira ngo bumve ko basangiye igihugu kimwe.
Amateka agaragaza ko uyu Murenge wa Cyanika wagize umwihariko wo kuba ari ho Jenoside yakorewe abatutsi yatangiriye mu Rwanda guhera mu myaka y’1963 ubwo abatutsi bagera ku bihumbi icyenda bicwaga, aho benshi bishwe baziritswe bakajugunywa mu migezi ya Mwogo na Rukarara ari bazima.
Abazungu ni bo bavuze bwa mbere ko Jenoside iri kuba mu Rwanda biciye mu binyamakuru nka Le Monde cy’abafaransa na Radiyo ya Vatikani mu myaka ya 1963-1964.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|