Nyamagabe: Abakozi b’ibitaro bya Kinihira biyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho

Abakozi b’ibitaro bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe muri gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guha agaciro abatutsi bayizize, ngo bafate n’ingamba zo kuyikumira.

Muri urwo ruzinduko rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013, Dr Utumatwishima Abdalla uyobora ibitaro bya Kinihira yatangaje ko bibabaje kuba hari abaganga bagize uruhare muri Jenoside kandi ari abantu bakwiye kubungabunga ubuzima bw’umuntu.

Yakomeje atangaza ko bo nk’abaganga kimwe n’Abanyarwanda bose bakwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

Ati: “Ibyo tuboneye aha ni isomo rikomeye. Ni isomo uwo ari we wese wo mu gihugu yakabaye yiga… Nk’abaganga rero, nk’Abanyarwanda muri rusange ni ugufata ingamba y’uko ibingibi mu by’ukuri bitazongera kugira aho byongera kuboneka haba mu Rwanda, Afurika cyangwa se n’isi muri rusange”.

Nyiramana Dativa, umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kinihira basuye uru rwibutso rwa Murambi atangaza ko buri gihe uko basuye inzibutso bahakura amasomo menshi.

Yatangaje ko bafite inshingano zo kongera kubaka urwego rw’ubuzima nyuma ya Jenoside aho bamwe bapfuye abandi bakica bagenzi babo, bityo urubyiruko ruri mu rwego rw’ubuzima rukigishwa gufata ingamba ko Jenoside itazongera kubaho, ndetse bakanigisha abagana uru rwego bose hagamijwe kuyikumira burundu.

Abakozi b’ibitaro bya Kinihira bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso rwa Murambi, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo ndetse banahavugira amasengesho azizabira akanasabira abacitse ku icumu ngo bakomere baharanire kwigira.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yarwo baruteye inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha mu mirimo itandukanye ihakorerwa.

Urwibutso rwa Murambi ni rumwe mu zigaragaza neza amateka ya Jenoside ndetse n’uko umugambi wo gutsemba Abatutsi wateguwe kuva kera kugeza ushyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka