‘Ntugipfuye’, ijambo rya mbere inkotanyi zabwiye Mutanguha Freddy

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Aegis Trust’, ushinzwe kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha, yatanze ubuhamya bw’agahinda yanyuzemo kuva ku guhunga kw’ababyeyi be muri 1973 kugera muri 1994 aho yisanze asigaranye na mushiki we umwe, abandi bashiki be bane n’ababyeyi bamaze kwicwa.

Ni ubuhamya yatanze ku mbaga y’abitabiriye itangizwa ry’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ari gahunda yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025.

Freddy Mutanguha wavukiye i Burundi mu mwaka wa 1976, aho ababyeyi be bari bamaze imyaka itatu bahungiye "kubera kwicwa kw’Abatutsi kwakozwe mu Rwanda n’ubutegetsi bwariho muri 1973", ntabwo yagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bombi, kuko se yaje kugwa i Burundi azize impanuka, asiga umubyeyi atwite inda ya mushiki we ubu barokokanye.

Kuva i Burundi bagaruka mu Rwanda

Mutanguha avuga ko umubyeyi (mama) we bari basigaranye yaje kugaruka mu Rwanda ubuhunzi bumugoye, bashyikira iwabo w’uwo mubyeyi mu cyahoze ari Komine Bwakira mu Karere ka Karongi, ariko nyuma aza gushaka undi mugabo ahari muri Komine Mushubati, ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Aho i Mushubati ngo ni ho yamenyeye amoko(Abahutu, Abatutsi n’Abatwa), kuko amashuri ngo yakoraga raporo ya buri gihembwe, bigatuma mwarimu aza akabahagurutsa ashaka kumenya ubwoko bwa buri mwana.

Mutanguha ati "Icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, nabanje kujijinganya, maze mwarimu anturuka imbere andya ikinyunguti ku itama ambwira ati ’mama wawe ni mwarimu hano ukaba utazi ko uri Inyenzi!"

Avuga ko muri icyo gihe urubyiruko rwigishwaga ubugome mu mashuri, ndetse ko imyandiko yabaga mu bitabo n’ubwo harimo imigani y’inyamaswa, habaga harimo urwango.

Ku ishuri ngo bagiraga isomo ryo kwiga imyuga inyuranye yo gukora ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nk’imihini, inkoni, imyuko n’ibindi, ndetse no gucura ibyuma, kugeza ubwo muri 1994 byahinduriwe umumaro bitangira gukoreshwa nk’intwaro ya Jenoside.

Mutanguha avuga ko ubwo Jenoside yari itangiye, yagiye i Mushubati kuri Komine y’iwabo asanga hahungiye Abatutsi benshi, ariko barimo gusabwa bajya mu yindi Komine yitwaga Mabanza ngo abe ari ho barindirwa, agarutse abibwira ababyeyi be, ariko nyina amubwira ko byarangiye, bamaze kugotwa bagiye kwicwa.

Avuga ko yahasanze Interahamwe zitwaje ’Imihembezo’ zimaze kwica umugabo witwaga Rwandekwe, maze bukeye bwaho uwari Burugumestre Ignace Bagirishya (ubu yagizwe umwere n’inkiko zo mu Bufaransa), ategeka ko bakuraho "umwanda" avuga abatutsi bo muri Komine yayoboraga.

Umubyeyi(nyina) wa Mutanguha ngo yamugiriye inama yo kujya kwihisha ku mukecuru utarahigwaga witwaga Kankindi, wamurangiye inshuti ye yitwaga Peter ko ari ho yakirira, ajyayo, akaba ari ho nyina yakomeje kujya amusura.

Ati "Aho ni ho mama yansangaga aje kunsura, ariko byageze ku itariki 13 Mata 1994 aza noneho ubona ko yahindutse mu maso, azana amatunda turasangira, andeba mu maso arambwira ati ’mwana wanjye nurokoka uzabe umugabo’, arahaguruka aragenda ati ’ngiye kureba abandi’", ni bwo amuheruka we n’umugabo na bashiki be bane.

Kuva i Mushubati bahungira ku Rutare rwa Ndaba

Ibitero ngo byakomeje kwiyongera muri ako gace, we na mushiki we na bo bagiye kwicwa, yumva ijwi ry’umuntu ubatabariza ati "abo bana nyina yabakuye i Burundi bashobora kuba ari Abarundi", bava aho bahungira kwa nyinawabo wabaga hafi yo ku Rutare rwa Ndaba(muri Karongi), yari yarashatswe n’umugabo utarahigwaga.

Mutanguha avuga ko uwo mugabo byaje kumugora gukomeza kurinda umugore we n’abo bana bari bamuhungiyeho, ahitamo kubagira inama yo guhungira aho batazwi, ariko abaha indangamuntu ye yari yanditswemo amazina y’abana be bitwaga Albert na Ukwibishaka.

Mutanguha ati "Byabaye ngombwa ko mpindura amazina, ngenda nitwa Albert, mushiki wanjye na we akitwa Ukwibishaka."

Kuva ku Rutare rwa Ndaba kugera i Kaduha

Mutanguha na mushiki we bafashe inzira berekeza i Kaduha(ubu ni muri Nyamagabe), ahari harahungiye impunzi "z’abahutu" zavuye hirya no hino mu Gihugu, hakaba ari agace kitwaga ’Zone Turquoise’ karindwaga n’ingabo z’Abafaransa.

Bagezeyo babana n’izo mpunzi hamwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’Ubuhinzi ryitwaga EAV ngo bari baratojwe ubwicanyi, muri bo haza kubonekamo umwana umuzi atangira kumuhamagara mu mazina ye ya nyayo ati "Mutanguha Freddy", impunzi zitangira kumugiraho ikibazo, arahaguruka arahunga na none asigayo mushiki we.

Kuva i Kaduha yerekeza i Kigali

Yahunze agana ku Gikongoro, ati "ntabwo nari nzi ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kandi hari hageze mu kwezi kwa Nyakanga hagati muri 1994, ndagenda nambuka umugezi wa Mbirurume, mpageze mpura n’abasirikare b’Inkotanyi babiri mbabwira ibyanjye, barambwira bati "ubu ntugipfuye."

Yababwiye ko ashaka kujya i Kigali bamutegera imodoka ya "Croix Rouge" iramuzana imugeza kuri Gare mu Mujyi wa Kigali, atekereza aho ajya yibuka ko hari sewabo wari utuye i Gikondo(CGEM), agezeyo asanga baramwishe, hasigaye ari mu itongo, ariraramo(ku gasozi).

Avuga ko ubwo yari aryamye muri iryo tongo yatangiye gutekereza cyane, mu gahinda kenshi no kwibaza uko azongera kubona mushiki we, bwarakeye asubira kuri gare mu Mujyi wa Kigali ahasanga umusore wari umushumba mu bice by’iwabo, amujyana mu bandi bantu b’i Mushubati bari baraje i Kigali kera.

Nyuma yaho Mutanguha yaje guhura na sewabo wari uvuye i Burundi, amubwiye ko yasize mushiki we mu mpunzi i Kaduha, sewabo amuhuza n’umusirikare w’Inkotanyi wamujyanye bajya kumushaka baramubona.

Mutanguha na mushiki we bongeye guhura, abona ubuzima butangiye kugaruka, asubira mu ishuri ariga ararangiza, akaba ashimira u Rwanda ati "Leta yatubereye umubyeyi ishyiraho ikigega FARG n’ubundi bufasha."

Ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo mbashimire, umusingi Inkotanyi zaduhaye, ni igihango gikomeye tutazigera dutatira, zaduhaye icyizere cyo kubaho. Twabaye abagabo, rya jambo rya mama, ubu ndi umugabo narashatse, mfite abana batanu."

Muri uku gutanga ubuhamya, Mutanguha yahise ahindura ururimi avuga mu Cyongereza ati "This memorial provides historical clarity" bivuze ngo "Uku kwibuka biratanga amateka y’ukuri."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka