Nicukuriye imva yo kumpambamo, nkizwa n’Inkotanyi-Ubuhamya
Umubyeyi witwa Urujeni Therese warokotse Jenoside mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango atangaza ko, ababyeyi be ba batisimu banze kumuhisha mu gihe cya Jenoside biba gukabya inzozi ze, kuko n’ubundi ngo na mbere yajyaga abirota.
Urujeni avuga ko akiri muto ababyeyi be bajyaga bamwizeza ko igihe byakomera Abatutsi bakicwa, we afite ubuhungiro ku babyeyi be ba batisimu kuko bari inshuti z’akadasohoka, ariko we ngo yaryama akarota abahungiraho bakamwirukana.
Byaranabaye kuko ubwo Jenoside yari igeze iwabo i Mayunzwe, ababyeyi be bamwohereje kwa nyina wo muri batisimu, agihinguka ku irembo asanga hari yo se wa batisimu, amutangirira mu bikingi by’amarembo ngo atinjira amubwira mu mvugo imuca intege ko iby’ibyo kubyarana muri batisimu byarangiye bamaze kwibohoza.
Agira ati, “Iwacu bari abagatolika, nza guhungira kwa mama wa batisimu ariko nkaba narahoraga ndota mpungira yo bakanyirukana, nabibwira mu rugo ntibabyiteho kuko bari inshuti”.
Yongeraho ati, “Uwo mugabo yambwiye ko bibohoje ntacyo agipfana n’Abatutsi.
Umubyeyi wanjye wa batisimu ari we mugore we, yaraje aramwinginga ngo agirire igihango twagiranye anshanira buji mbatizwa, maze amusubiza ko ufatanwe umututsi asabwa kumwiyicira kandi nta mbaraga yabona zo kunyica.
Aravuga ngo nimparare ijoro rimwe, nanjye njya mu nzu ndaryama, bucya banyirukana”.
Kwa Mugarura bongeye kunyirukana
Urujeni avuga ko yakomeje kwihishahisha ari nako agenda arokoka ibitero by’abicanyi, inzara imaze kumurembya yigira inama yo gusubira kwa Mugarura aho bamubyaye muri batisimu, ariko bongera kumwirukana.
Agira ati, “Inzara yaranyishe mva mu rutare nari nihishemo ku musozi wa Giticyuma, nsubira kwa Mugarura nkihagera baranyirukana, nigira inama yo kujya ku muvandimwe we witwaga Ngoboka, aranyakira ampa ibyo kurya ananyemerera kujya amenyera amakuru y’aho ibitero bituruka, we n’abandi bagize neza bakaduhisha, mpora mbasabira umugisha ku Mana”.
Urujeni avuga ko nyuma yo gukomeza kwihisha byaje kunanirana maze yigira inama yo gusubira mu itongo ry’iwabo. Aha ngo baje guhuriramo n’umugore wari waje guca igitoki asahura, amubwira ko n’ubundi nibahamusanga bamwica.
Ubwo icyo gihe yari kumwe na nyina umubyara, yumvise ayo magambo afata icyemezo cyo kohereza abana mu nshuti z’umuryango, Urujeni bamwohereza ku witwa Adrien, agezeyo arababeshya nabo baramuhisha.
Agira ati, “Nihagazeho mbabwira ko papa antumye ngo mbabwire bampishe nindokoka azabaha umurima. Umugore wa Adrien yarampishe akajya ampambira mu muba w’ibishyimbo akajya kubyanika hanze, nimugoroba akanyanurana n’ibyo bishyimbo. Ibyo byatumaga ibitero biza bikambura.”
Avuga ko nyuma yaho interamwe y’umugore yitwaga Munganyinka yaje kongera kumenya ko Urujeni aba kwa Adrien, bamwimurira kwa nyina wa Adrien ari naho yahuye n’akaga gakomeye kuko yakoreshejwe uburetwa.
Agira ati, “Uwo mukecuru yankoresheje uburetwa ambwira ko anyishyura ibyo sogokura yabakoreraga bakukira inka, akanabakorera ibiremereye, yankoreraga igitebo cy’ibijumba cy’ibiro nka 40 mfite imyaka 13, ku buryo kuva ubwo nta kintu nshobora kwikorera yaramvunnye”.
Uwo mukecuru ngo yahuruje igitero kiza gutwara Urujeni ajyanwa kwicirwa ahitwa i Murambi aho yahuriye na bamwe mu bavandimwe n’abaturanyi.
Bahurijwe mu cyobo bagomba kwicirwamo, batangira gutema bamwe muri bo, we aza kurokoka kubera ko bwari bumaze kwira bavuga ko nibakomeza kwica bashobora kwicamo n’Abahutu.
Nicukuriye imva yo kumpambamo
Urujeni avuga ko yongeye guhungira kwa Adrien ariko agezeyo asanga ibitero byarakajije umurego, akajya amutuma mu mirimo hamwe n’abana be ngo batabasanga mu rugo, ariko aza kongera kugwa mu gitero gishaka kumwica.
Icyo gihe ngo hari hagezweho ko Umututsi ahambwa ari muzima kuko nta mbaraga zo kwica zari zigihari kandi bari bakiri benshi ari nako Inkotanyi zigenda zisatira ako gace, bituma hatangira gahunda yo guhunga ariko Interahamwe nkuru isaba Abahutu kudahirahira bahungana n’Abatutsi ko ubigerageza agafatwa babicana.
Urujeni yahunganye n’abari bamuhishe ariko aza kuvumburwa n’iterahamwe, hanyuma ategekwa kwicukurira icyobo ngo bamuhambemo kuko nta mwanya zari zifite wo kumucukurira kuko zarimo zihunga Inkotanyi.
Agira ati, “Interahamwe yitwa Munyempundu yampaye isuka ngo nshukure, nshukuye rimwe nta mbaraga nari mfite, arayinyambura aracukura, arangije anyicaza mu cyobo, haza undi muntu aringinga ngo andeke, Munyempundu aranga ngo uyu niwe uzavuga ibyo twakoze agomba gupfa”.
Avuga ko Munyempundu yabanguye umuhoro ngo ateme abara rimwe agira ubwa kabiri, agiye kubara ubwa gatatu, Inkotanyi zirasira isasu hakurya rirambuka rica gahati ya Munyempundu na Urugeni rifata insina, abishi bamugwa hejuru bihisha ayo masasu.
Amaze kurokoka kuri icyo cyobo, ngo yasubiye kwa Adrien asigara mu nzu wenyine kuko umugore we yari amaze guhunga, ariko aza kumenya ko Inkotanyi zaje arazisanga ahurirayo na bamwe mu bo mu muryango we barokotse.
Urujeni avuga ko yagize ibikomere by’ihungabana kubera ibyo yabonye, aho abagore bicishaga bagenzi babo ibisongo, kubona abavandimwe be bafatwa ku ngufu, no kwicwa agashinyaguro, ariko aza gukira ibikomere bitinze, amaze kwigishwa ko agomba gukomera akurikije n’abandi biganaga n’abo barokokanye.
Avuga ko ubu ari mu mirimo ifasha Igihugu gutera imbere kandi yiteguye gukomeza kwesa imihigo, nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ibivuga “Kwibuka Twiyubaka”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mujye mutubariza niba uwo mugome wamubwiye ko atamuhisha yitwaje ngo yaribohoje akiriho